Isura 17

1 Hanyuma yaho, umwe muri ba bamalaika barindwi bari bafashe twa tweso turindwi arayija, arambwira ngo :" Ngwino, nkwereke uko urubanza rwa wa musambanyi mukuru wikeye hejuru y'amazi akangari rukabe. 2 Ni we abami bo mu si yose basambanyije, kandi wasindishe abaturage b'isi inzoga z'ubusambanyi bwe. 3 Yanjanye mu mwuka mu butayu . Nabwenye umugore wari wikeye ku gisimba c'urutukutu , cujwiye amazina go gutuka Imana , cari gifite imitwe irindwi , n'amahembe icumu . 4 Uwo mugore yari yambeye imyenda y'umuhemba n'iy'urutuku, yari apambyeho (atatse) izahabu, amabuye g' ibeyi rinini n'imikako. Yari afite mu kiganza ce akopo ry'izahabu ryujwiyemo ibintu birikunuka bivaga m'ubusambanyi bwe. 5 M'uruhanga rwe, hari handikirwemo izina ry'ibanga ! Uwo mugore ni Babuloni, umugi mukuru gw' ibibi, nyina w'abidarara byose byo ku si, n'ibizira byose. 6 Kandi namubwenye uwo mugore yasinze amaraso y'intungane n'amaraso y'abahamya ba Yesu Kristo. Kumureba kwantangaje cane. Nuko malaika arambwira ngo : " 7 Kubera iki wumiwe ? " Ndagucurira umwaze gw'ibanga ry'umugore n'ugw'igisimba kimuhetse, gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. 9 Hano ni ngombya ko abantu bakoresha ubwenge ngo bamenye rino banga. Imitwe irindwi, niyo misozi irindwi, iyo wa mugore yikeyeho. Kandi nibo bami cumi; 10 batanu baguye kera, umwe aracariho, umwe ntaho yariyayija, kandi akayije, akatindeho igihe kigufi. 12 Amahembe cumi wabwenye, n'abami cumi batari bahabwa ubwami, ariko bahewe ubutware k'ubwami mu gihe c'isaha imwe hamwe na ca gisimba. 13 Bafite imipango gumwe kandi bakahe ububasha bwabo n'ubutware bwabo ico gisimba. 14 Bakarwanye Umwana w'intama, ariko Umwana w'intama akabatsinde, kuko ari Umutware w'abatware n'Umwami w'abami, n'abahamagewe, abacaguwe n'abizera bari hamwe nawe nabo bakabatsinde. 16 Amahembe icumi wabwenye ni ba bategetsi. Bo hamwe na ca gisimba bakange wa musambanyi, bakamwake byose kandi bakamwambike busha, bakamukembe no kurya inyama ze kandi bakamutwike n'umuriro. 17 Kuko Imana yashize mu mutima gwabo gusohoza umupango gwayo, no gusohoza umupango gumwe no guha ico gisimba ubwami, kugeza gushaka kw'Imana kukashohwere.