Isura 16

1 Kandi nayumvishe ijwi rireyi ririgamba rmu inzu y'Imana ririkubwira abamalaika barindwi ngo : Mugende , mumene utwo tubindi turindwi ku si. Ibyo bikababaze abantu kuko Imana yabarakariye. 2 Uwa mbere aragenda , asuka n'inzoga hafi iri mukeso ku si, nuko igisebe kirikuryana kiravumbuka, gifata abantu bari bafite ikashe ya ca gisimba kandi baramyaga ishusho yaco . 3 Malaika wa kabiri yasutse ibyari biri mukeso mu ingezi. Nayo yahindutse amaraso nkag'intumbi, ikintu cose caberaga mu ingezi gifite ubuzima kirapfa. 4 Malaika wa gatatu yasutse ibyari biri mu keso ke mu migezi no mu masoko. Nuko byose bihinduka amaraso . 5 Nayumvishije Malaika w'amazi arikugamba ngo : " Weho Mana yacu, weho Uriho, Wahozeho, weho gusa Uraboneye , kubera ko waciye uru rubanza neza. 6 Kubera ko bamennye amaraso g'abahanuzi , kandi wabaheye ago maraso ngo bangnwe kuko babikwiriye . 7 Nibwo numvishine ijwi mu gitwikiro ririkugamba ngo : ''Yego , Mwami Imana, Usumba byose , imanza zawe ni z'ukuri kandi waziciye neza . 8 Uwa kane asesa akeso ke ku zuba, nuko izuba ritwika abantu n'umuriro ; 9 Nuko abantu batwikwa n'ubushuhe bukabije, maze batuka izina ry'Imana Nyir'ubutware kubera ibyo byorezo, ariko ntibihana ngo bayigarurire ikuzo. 10 Uwa gatanu asuka akeso ku ntebe ya ca gisimba. Maze ubwami bwaco butwikirwa n'umwijima , Abantu biruma indimi kubera umubabaro . 11 Nuko batuka Imana Nyir'ijuru kubera uburibwe bwabo n'ibisebe byabo . Ariko ntibemeye guhagarika ibibi bari barigukora. 12 Uwa gatandatu yasutse akeso ke ku ruzi runini , Efurata , nuko uruzi rurakama, hahindika inzira y'abami iturutse iyo izuba riviraga kugira ngo ipabasoda babo babone aho kunyurira. 13 Kandi nabwenye mu kanwa k'ikiyoka , no mukanwa k'igisimba , no mukanwa ka wa muhanuzi w'ububeshi havuyemo imyuka mibi itatu , isana n'imitubu . 14 Kuberako ari imyuka ya daimoni , ikoraga ibitangaza , ijaga ku bami b'isi yose , kugira ngo babateranye barwane gwa musi mukuru Imana ishobweye byose ikahane abanzi bayo. 15 Nayumvishije ijwi rurikugenda ngo: Reba ! Ndikwija nk'umusambo . Hahirwa utariguhunira , urindaga imyenda ye kugirango yere kugenda yambeye busha ngo here kugira ubona ubusa bwe buteye isoni ! 16 Amadayimoni gakahurize hamwe abategetsi ahantu hitwa mu Giheburayo Hermagidoni . 17 Uwa karindwi yamennye ibiri mu keso ke mu kirere . Maze hasohoka mu inzu y'Imana , kuri ya ntebe , ijwi rireyi ririkugamba ngo: " Birarangiye . 18 Nuko hayija imirabyo, inkuba n'imishitsi akangari bitabeyeho na rimwe kuva umuntu yabera mu si . 19 Nuko umuji mukuru gwasadutsemo gatatu , n'imigi y'amahanga irahirima. Imana yibuka ko Babuloni basambanyaga cane, no kubera g'uburakari birenze, yayignwejesheje n'inzoga y'amateso menshi. 20 Kandi abatuye ku birwa byose bahunze, n'imisozi ntiyongera kuboneka . 21 Urubura runini rw'amabuye gapimaga ikilo kimwe , ruturuka mu juru , rugwira abantu , abantu batuka Imana , kubera ko ico gihano cari kirengeje kwemera .