Isura 18

1 Hanyuma y'ibyo, nabwenye uwundi mu malaika agogomire aviye mu juru. Yari afite ubutegetsi bukomeye , maze isi yose irerereza kubera icubahiro ce. 2 Yabira n'ijwi rireyi ngo : " Irahirimye, irahirimye, Babuloni mukuru ! Gwahindutse ubuturo bw'imizimu, aho imwuka mibi zihuriraga, n'ibigurukaga bihumanire kandi byangirwe. 3 Kubera ko amahanga gose gasinze inzoga y'ubusambanyi ye, kandi Imana yaqbarakariye . Ingo, abami b'isi basambanye nawe kandi ko abacuruzi ba yino si nabo babeye abakire bakomeye kubera ko nabo bamusambanyije. 4 Nayumvishije kandi irindi jwi ryaturukire mu juru ririkugamba ngo : " Mugusohokemo, mugusohokemo bwoko bwa nyowe, kugirango mwere gufatanya nawe ibyaha bye, kandi kugira ngo mwere gusangira nawe ibyago bye. 5 Kubera ko ibyaha bye byarakusanyijwe hamwe bigera mu juru, kandi Imana yayibutse gukiranirwa kwabo. 6 Yesu yabwiye abo bamalaika batumwe guhana Babiloni ngo: Abantu batuye muri ugo muburihe bihwanye n'ibyo bakomeye abandi bantu kandi mubabaze kabiri bikurikije imirimo yabo yo gutesa abandi. 7 Nguko Babiloni, uwo mugore, yirase no gukora ibyo yishakiye, abe ariko mugunnyonnyoboreze kugeza aho wo wonyine yumva ko ababaye,mumushagurire ateseke cane kubera ko yigambiraga mu mutima gwe ngo : " Nyikeye ku ntebe y' ubwamikazi, ntaho ndi umupfakazi, kandi ntaho nkabere mu gahinda na rimwe. 8 Kubera ibyo, m'umusi gumwe gusa, ibyo byago bikashohwere, urupfu, amarira, inzara no kugurumizwa n'umuriro kuberako Umwami Mana ishobweye byose ikamuhane. 9 Kandi abami bo mu si bamarire kwishira mu busambanyi no gukora ibyo bashatse hamwe nawe, bakarire no gutaka kubera we, igihe bakabone umwotsi gwo gusha kwe. 10 Bakahagarare kure bafite ubwoba kubera kubabazwa kwago. Bakagambe ngo : " Murebe ishano ! Umugi mukuru, Babuioni, umugi gukomeye, mu isaha imwe gusa guhanwa kwago kurasohweye. 11 Kandi abacuruzi b'isi bakarire barikwigaragura kubera ko nda n' umwe ukagure ku byo barikugurisha. 12 Ubucuruzi bw'izahabu, by'ifeza, bw'amabuye g'ibeyi, imikako, n'imyenda z'ibitare, z'umutuku ni za hariri, ni z'imihemba,ni z'ubwoko bwose bw'ibiti n'ibihumuraga neza, by'umuringa, by'ibyuma, n'ibyakorirwe mu mabuye gitwa marimari, ibyo m'umudarasani, 13 ibihumuraga neza, imibavu, ishangi, icome, n'inzoga, n'amavuta y'Elayo, ifu iboneye, n'ingano, n'ibimasa, n'intama, n'amafarashi, n'amagare, imibiri n'imitima z'abantu kubagira abakozi badahembwaga. 14 Abacuruzi bakagambe ngo: Ibiboneye byo mukundaga mweho byashirire, n'ibintu biboneye byose, n'ibintu biryohaga, n'ibisana neza barabikwatse, ndo ukabiboneho tena. 15 Abacuruzi b'ibyo bintu baterwaga ubukire nagwo, bakahagarare kure, bakabe bafite ubwoba n'umubabaro wago; 16 Bakarire no kuboroga, bakagambe ngo : " Nibyo ibyago ! rino n'ishano ! Gwa mugi munini, gwari gwambeye imyenda y'ibitare, n'iy'imihengeri, n'imihemba, kandi gwari gurimbishijwe n'izahabu, n'amabuye y'ibeyi, n'imikako. 17 Ubukire bwinshi, Imana iragurimbuye mu kanya gatoya, mu saha imwe gusa ! Kandi abatembezaga indege, abatembezaga ibyombo bose, barikwerekera aho hantu, n'abagenzura ingezi bose, bari bahagaze ahabo wonyine kure y'umugi. 18 Kandi bari Bari kwabira hejuru, bari kureba umwotsi gwo gutwikwa kwago barikubirataho ngo" Ni uguhe mugi gwasana n'ugu mugi mukuru ?" 19 Bakamene umucucu ku mitwe yabo barikwerekana ko babeye, kandi barikwabira no kurira barikugamba ngo: " Gubwenye ishano gwa mugi mukuru,go bakiriyemo kubera abafite ibyombo binini mu ngezi barigucuruziramo ibintu bihenze bakagambe ngo: mu isaha imwe gusa Imana iragurimbuye. 20 Nuko hayija umuntu urikugambisha mu juru ngo: Weho utuye mu juru, wishime kubera ibyabeye muri Babiloni ! Namwe bantu b' Imana, intumwa, n'abahanuzi mwishime, kubera ko Imana yagambye m'ukuri abantu havuyemo kubera ibibi babakoreye! 21 Nuko umumalaika ukomeye yafashe ibuye risana n'urusyo no kuriterera mu ngezi, arikugamba ngo : "Guco niko Babuloni , umugi mukuru gukatererwe n'uburakari, kandi ntaho gukaboneke tena. 22 Kandi ntaho gakumvikane tena iwawe amajwi g'abanyamuzika bacuranganga inanga, imyironge, ingunga, nta muhanzi w'imiyaga, nta jwi ry'urusyo rikongere kumvikana muri wowe, 23 Kumurika kw'itara ndo kukamurike tena iwawe. Kandi ndo amajwi g'umukwe n'umugeni gakumvikane tena iwawe. Imana ikabomore guno mugi kubera ko abacuruzi aribo bagumenyekanishaga, kubera ko ari bo bahabije abantu bose mukoreshe ibizimu bwanyu. 24 Kubera ko babwenye iwawe amaraso g'imbuzi, n'abakundaga Imana, n'abiciwe k'ubutaka.