Isura 63

1 Eriya ni nd' uturutse mw Edomu, agahaguruk'i Bisira, yambay'imyambaro y'imihemba, yambay'imyenda y'icyubahiro, agendan'imbaraga zihebuje? ni jy'uvugisha. 2 N'iki gitumy'imyenda yaw'itukura, imyambaro yaw'igasa n'iy'uwengeshej'ibirenge mu muvure wengerwamo vino? 3 Niyengeshej'umuvure jyenyine; mu umwe twari kumwe; n'ukuri nabengeshej'ibirenge ndakaye, mbavugish'umujinya wanjye; maz'amaraso yabo yanjye yos'irahindana. 4 Kuko nari naragambiriy'umunsi wo guhoreramw abantu banjye na w'uratashye. 5 Nararanganij'amaso, mbona nta utabaye; ntangazwa n'ukw ari nta wandegeye ni bgo bgandegeye. 6 Mvungish' umujinya wanjye, amaraso yabo nyavugishiriza kw isi. 7 Nzajya nogez'iby'Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye; ibyo yaduhaye byose nzajya mbivug'uko bingana; muvuge n'ibyiza byinshi yagiriy'inzu y'Isiraeli, ibyo yabaherey'zingana. 8 Kuko yavuz'ati: n'ukuri aba n'abantu banjye, abana batariganya; nukw ababer'umukiza. 9 Yababaranye na bo mu bibabaro yabo yose, na maraik'uhor'imbere ye yajyag'abakiza; urukundo rwe n'imbabazi ni byo byamuteteye kubacungura; yarabaterurag'akabahek'iminsi yose ya kera. 10 Ariko baragoma, bababaz'Umwuka we wera; bitum'ahinduk'umwanzi wabo, ndats'ubge arwana na bo. 11 Maze yubuk'ibya kera, yibuka Mose n''abantu be, ati: uwabazamuranye n'abungeri b'intama ze, akabakura mu nyanja, agiye he? uwabashizemw umwuka we wera ari he? 12 Ni nde watumy'ukuboko kwe kw'icubahiro kugend'iruhande rw'iburyo rwa Mose, agatandukany'amaz'imbere yabo, akihesh'izina rihoraho. 13 akabanyuz' imuhengeri, nk'amafarash' anyura mu butayu, ntabasitare. 14 Nkukw inka zinyura mu gikombo, ni k'Umwuka w'Uwiteka yabaruhuraga' uko ni ko wayoboy'abantu bawe,kugira ngo wihesh'izina ry'icyubahiro. 15 Reba hasi, uri mw ijuru; witegereze uri mu buturo bgo kwera kwawe n'ubg'icubahiro cyawe. Umwete wa we n'imirimo yawe y'imbaraga bari he?Urukundo rwo mu mutima wawe n'imbabazi zawe ndabyimwe. 16 Erega ni wowe data wa twese, nubgo Aburahamu atatuzi, Isiraeli ntatwemere. Wowe Data wa twese, ur'umucunguzi wacu; uhereye kera kose ni ryo zina ryawe. 17 Uwiteka, n'iki gitum'utuyoboy'inzira zawe, ukanangir'imitima yacu; ntitukubahe? garuk'ugirir'abagaragu bawe, ni bo miryango ya gakondo yawe. 18 Abantu bawe bera bahategets'igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiy'ubuturo bgawe bgera. 19 Twahindutse nk'abatigeze gutegekwa nawe, nk'abatigeze kwitirirw'izina ryawe.