Isura 62

1 Kubg'urukundo nkund'i Sioni sinzakuza; kuko ngiriy'i Yerusalemu sinzaruhuka, kugez'ubgo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k'umuseke, n'agakiza kaho kakamera nk'itabazaryaka. 2 Nukw'amahang'azabona gukiranuka kwawe, n'abami bose bazabon'icyubahiro cyawe; maz'uzitw'izina rishya,rihimbge n'Uwiteka. 3 Kand' uzab'ikamba ry'ubgiza riri mu ntike z'Uwiteka, n'igisongo cy'Ubgami kiri mu ntoke z'Imana yawe. 4 Ntuzongera kwitw' intabga, n'igihugu cyawe ntikizongera kwitw'Umwirare; ahubg'uzitw'inkundakazi n'igihugu cyawe kizitw'uwashyingiwe; kuk'Uwiteka akwishimiye, kand'igihugu cyawe kyizashyingirwa. 5 Nkuk'umusor'arongor'umukobga, ni kw abahungu bawe bazakurongora; kandi nkuk'umukw'anezererw'umugeni, ni kw Imana yaw'izakunezererwa. 6 Yewe Yerusalemu, nshyiz'abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku mwanywa na n'ijoro; yemw'abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. 7 Kandi ntimukamuhwemere kugez'ubg'azakomez'i Yerusalemu akahahindur'ishimwe mw isi. 8 Uwiteka yarahiy'ukuboko kwe kw'iburyo n'ukuboko kw'imbaraga ze, ati: n'ukuri sinzongera guh'abanzi baw'amasaka yawe ngo bayaye, n'abanyamahanga ntibazayinywera vino waruhiye. 9 Ahubg'abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaz'Uwiteka, kand'abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by'ubuturo bganjye bgera. 10 Nimusohoke munyure mu marembo, mutunganiriz'abant'inzira; mutumburure, mutumburur'inzira nyamagendwa, mu yikuremw amabuye, mushingir'amahang' ibendera. 11 Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y'isi, ati: nimubgir'umukobga w'i Sioni muti: dore Umukiza waw'araje; azanye n'ingororano, and'inyiturano yo kwitura imuj'imbere. 12 Bazabit'ubgoko bgera, abacunguwe n'Uwiteka; kand'uzitw'ahashatswe, umurw'utatawe.