1 Umwuka w'umwami Imana ari kuri jye, kuk'Uwiteka yansiz'amavuta ngo mbgiriz'abagwanez'ubutumwa bgiza; yantumye kuvur'abafit'imvune mu mutima, no kumenyesh'imbohe ko zibohowe, no gukingurir'abari mu nzu y'imbohe. 2 Kandi yantumye no kumenyesh'abant'umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umuns'Imana yac'izahoreramw'inzigo, no guhoz'abarira bose. 3 Yantumye no gushyirirahw itegeko ab'i Sioni barira, ryo kubah'ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubgirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitw'ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuhesh'icyubahiro, kandi bazasan'imidugudu yaseyutse yamaz'ibihe byinsh'icyubahiro. 4 Nuko bazubak'ahasenyutse, bazubur'amatongo yabanje kubaho, kandi bazasan'ibihe byinshi ar'imyirare. 5 Abanyamahanga ni bo bazabaragirir'imikumb, kand'abashyitsini bo bazajya babahingira, bakicir'inzabibu zanyu. 6 Ariko mwebgeho muzitw'abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabit'abagaragu b'Imana yacu; muzary'iby'abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo niho muziratira. 7 Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa k'abiri; mu cyimbo cyo kumwarakwabo, bazishimir'umugabane wabo bazagabirwa kabiri; bazagir'umunezer'uhoraho. 8 Kuko jyew'Uwiteka nkund'imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitur'bikwiriy'iby'ukuri' nzasezerana na b'isezerano rihoraho. 9 Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko; n'abazababona bose bazemera kw ar'urubyar'Uwiteka yahay'umugisha. 10 Nzajya nishimir'Uwiteka cyane, umutima wanjy'uzajy'unezererw' Imana yanjye, kuko yanyambits'imyambaro y'agakiza, akamfubikiumwitero wo gukiranuka, nkuk'umukw'arimba, akambar'ikamba, kandi nkuk'umugen'arimbishw'iby'umurimbo bye. 11 Nkuk'ubutakabumer'umumero, kandi nkuk'umurim'umeramw imbuto zuwuhinzwemo, ni k'Umwami Imana izamera gukiranuka n'ishimwe imbere y'amahanga yose.