1 Byuk'urabagirane, kuk'umucyo waw'uje, kand'ubgiza bg'Uwiteka bukaba bukarasiye. 2 Dore umwijim'uzateikir'isi,umwijima wicura burind'amahanga; arik'Uwiteka azakurasira, kand'ubgiza bge buzakugaragaraho. 3 Amahang'azan'umucyo wawe, n'abami bazagusang'ubyukanye kurabagirana. 4 Ubur'amaso yawe, urarangany'urebe; bose baraterana baza bagusanga, baj'ah'uri; abahungu bawe bazaza bahagatiwe. 5 Ni h'uzareb'ugacya; umutima waw'uzikanga, hanyuma waguke; kuk'ubginshi bg'ibiturutse munyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bg'abamahanga bizaz'ah'uri. 6 Amashyo y'ingamiya azakudendezaho, ingmiya nti z'i Midiani n'iza Efa. Zose zizaza zituk' i bavu, zerekan' ishimwe ry'Uwiteka. 7 Imikumbi y'i Kedari yose izakoranirizw'ah'uri, amapfizi y'intama y'i Noboati azagukerera; azurir'igicaniro cyanjy'ashimwe; kandi uzubahiriz'inzu y'icubahiro. 8 Aba ni bande baguruka nk'igicu, bakamera nk'inuma zisubira mu madirishya yazo? 9 N'ukuri, ibirwa bizantegereza, n'inkuge z'i Tarusisi ni zo zizabanza kuzan' abahungu bawe zibakura kure bazan'ifeza n'izahabu byabo kubg'izina ry'Uwiteka Imana yawe, uwera w'isiraeli, kuko yakubahirije . 10 Abanyamahanga bazubak'inkike zawe, n'abami babo bazagukorera; kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngiz'imbabazi ndakubabarira. 11 Amarembo yaw'azahora yuguruw'Iteka, ntazugarirwa ku manywa na n'ijoro, kugira ngw abantu bakuzanir'ubutunzi bg'amahanga n'abami bayo ar'imfate. 12 Ishyanga n'ubgami bitazemera kugukorera bizashiraho; ni koko ayo mahang' zarimburwa rwose. 13 Ibiti by'icyubahiro by'i Lebanoni bizaz'ah'uri, imyerezi n'imiberoshi n'imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbish'ubuturo bganjye bgera, kand'aho nshyir'ibirenge byanjye nzahubahiriza. 14 Abahungu b'abakurenganyaga bazaza bakwikubit'imbere, n'abasuzuguraga bazumana ku birenge yawe, bakwite Umurwa w'Uwiteka, Sioni , ah Uwera w'Isiraeli. 15 Nubgo waretsw' ukangwa, ntihabe har'ukikunyuramo, nzakurutish'ahandi, nguh'ubgiza buhoraho n'ibyishimo by'ibihe byinshi. 16 Kand' unzoka n'amashereka y'amahanga, unzok'amabere y'abami, nuk'uzamenya yuko jyew'Uwiteka nd'Umukiza wawe n'umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo. 17 Mucyimbo cy'imiringa nzazan'izahabu; no mu cyumbo cy'icyuma nzazan'ifeza; mu cyumbo cy'igiti nzazan'imirnga, no mu cyimbo cy'amabuye nzazan'ibyuma; amahoro ni y'azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoresheez'ikoro. 18 Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura, ahw ingabano zawe zigera hose; ahubg'inkike zaw'uzazit'agakiza, n'amarembo yaw'uzayit'ishimwe. 19 Ku manywa izuba si ryo rizakuber'umucyo; kand'ukwezi si ko kuzakuberumwezi, ahubg'Uwiteka ni w'uzakuber'umucy'uhoraho, kand'Imana yawe ni y'izakuber'icyubahiro. 20 Izuba ryawe ntirizareng'ukundi, kand'ukwezi kwawe ntikuzijima, kuk'Uwiteka ari w'uzakuber'umucy'uhoraho n'iminsi yawe yo kuboroga izab'ishize. 21 Kand'abantu bawe bose bazab'abakiranutsi; bazaragw'igihugu kugez'Iteka ryose; bazab'ishami nitereye, umurimo w'intoke zanjy'umposh'icyubahiro . 22 Umuto azagwir'abemw igihumbi; uworohejeazab'ishyanga rikomeye. Jyew'Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo ni gisohora.