1 Dore, ukuboko k'Uwiteka nti kwaheze ngw ananirwe gukiza; n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngw ananirwe kumva. 2 Ahubgo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubim'amso, ikanga no kumva. 3 Ereg' amaboko yanyu yahindanijwe n'amaraso, intoke zanyu zandujwe no gukiranirwa; akanwa kanyu ruvug' ibibi by'ibihwehwe. 4 Nta uregera gukiranuka, kandi nta uburan'ibyukuri; ahubgo biringir'ibitagir'umumaro, bakavug'ibinyoma; basam'inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa. 5 Baturag'amagi y'impiri, bakabon'urutangakurwa; uriy'amagi yabo arapfa; wamen'igi, hagahubukamw inshira. 6 Intagangurwa zabo ntizozab' imyambaro; kandi ntibabasha kwiyoros'imirimo yabo; ibyo bakora nibyogukiranirwa; bakoresh'intoke zabo imirimo y'urugomo. 7 Ibirenge byaho byirukira gukor'ibibi, kandi bihutira kuvugish'amaraso y'abatacumuye; bibgir'ibyo gukiranirwa; aho bajya hose n'ugusenya no kurimbura. 8 Inzira y'amahoro ntibayizi; kandi mu mugendereyabo ntibagir'imanza zitabera; biremey'inzira zigoramye; uzigendamo wese, ntaz'amahoro. 9 Nicyo gitum'imanza zitabera zituba kure, no gukiranuka ntikutugeraho; dutegerez'umucyo tukabon'umwijima; twiringir'itangaza, tukagenda mu rwijiji. 10 Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, n'ukuri rurakabakaba nk'abatagir'amaso; ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabgibgi; mu banyambaraga tumeze nk'intumbi. 11 Twese twivuga nk'idubu, tukaganya cyane nk'inum'iguguza; dutegerez' itegeko, ariko nta ryo; twiringir'agakiza, ariko kakatuba kure. 12 Ereg' ibicumuro byau bibaye byinsh'imbere yawe, kand'ibyaha byacu ari byo bishinja; ndets'ibicumuro byacu tuei kumwe na byo, kandi no gukiranurwa kwacu na ko turakuzi. 13 Turacumura kandi twihakan'Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikir'Imana yacu, tukavug'iby'agahato n'ubugome; twibgir'ibinyomatukabivuga tubikuye ku mutima. 14 Imanza zitabera zisubizw'inyuma, no gukiranuka kugahagarara kure; kuk'ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira. 15 N'ukuri koko, ukuri kurabuze; urets'ibibi, ab'umunyage. Uwiteka yarabibony'ararakara, uko nta manza zitabera zihari. 16 Kand'abon'ari nta munt'uhari, atangazwa n'uko nta n'uwo kubitwarira; ni cyo cyatumy'ukuboko kwe ari kotwamuzaniy'agakiza; kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama. 17 Yambara gukiranuka nk'icyuma gikingir'igituza, yambar'agakiza kab'ingofero; yambara n'imyenda yo guhora, ayigir'imyambaro, yambikw'umwete nk'umwitero. 18 Azabitur'ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabahora; kandi n'ibirwa azabih'inyiturano. 19 Ni bgo bazubah'izina ry'Uwiteka, uherey'iburengerazuba, bakubah'icyubahiro cye uherey'ahw izuba rirasira; kukw azaza nk'umugez'uhurura, ujyanwa n'umwuka w'Uwiteka. 20 Nuk'umucunguz'azaz i Sioni, asang'aba Yakono bahindukira bakareka gucumura; ni k'Uwiteka avuga. 21 Maz'aravug'ati: iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjy'ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizantandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe kandi n'ak'ubuvivi bgawe, uherey'ubu ukagez'Iteka ryose, ni k'Uwiteka avuga.