Isura 58

1 Shyir'ejur'uvuye cyane, wekugerura; rangurur'ijwi ryawe nk'ikondera, ubgir'ubgoko bganjy'ibicumuro byabgo, ubgir'inzu ya Yakobo ibyaha byabo. 2 Icy'akora bashak' uko bukeye bishimira kumeny' inzira zanjye; nk'ishyanga ryakorag'ibyo gukiranuka, ntirirek'amategeko y'Imana yabo, ni ko bansab' amategeko yo gukiranuka, bakishimira gusang'Imana. 3 Ndetse barabaza bati: mbes'igituma twiyiriz'k'ubusa ntubyiteho n'iki? n'iki gituma twibabaza, ukabyirengagiza? mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyiriz'ubusa muba mubony'uko mwinezez'ubganyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose. 4 Dor'icyo mwiyiririz'ubusa n'ugutongana no kujy' impaka no gukubitan'ibipfunsiby'abanyarugomo; kur'ubu ntimukiyiriza ubusa, uko bikwireye, byatum' ijwi ryanyu ryumvikana mwijuru. 5 Ugira ngo kwiyiriz'ubusa nshima kumeze butyo? mbese n'umunsi umuntu yibabarizamo, akubik'umutwe nk'umuberanya ibyo ni byo wita kwiyiriz' ubusa, n'umuns'Uwiteka yishimira? 6 Ahubgo kwiyiriz' ubusa nshima n'uko mwajya mubohor'abantu ingoyi z'urugomo, muahambur' imigozi y'uburetwa, mukarenganur'abarengana, kandimugaca iby'agahato byose. 7 Kand'ukarekur'ugatang'ibyokurya byawe, ukagaburir'abashinji, ukazan'abakene bameneshejwe, ukabashyira mu nzu yawe; wabon'uwambay'ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize benewanyu. 8 Maze rero umucyo waw' uzaherak'utambike nk'umuseke, ubukire bgawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujy' imbere, kand'icyubahiro cy'Uwiteka kizaba kigushoreye. 9 Maze n'utabaza, Uwiteka azakutabara; n'utaka, azavug' ati: ndi hano. Ni wikuramw agahato no gutung'urutoke no kuvuga nabi,. 10 Ukihotorer'umushinji, ugahaz' umunyamubabaro, umucyo waw' uzaherak' uvire mu mwijima; kand' urwijiji rwawe ruzatamuruka hab'amanywa y'ihangu. 11 Uwiteka zajy'akayobora, azahaz' ubugungo bgawe mu bihe by'amapfa, zakomez' amagufka yawe; uzamera nk'urutoke rwihirwa, kand'uzaba nk'isoko y'amaz'idakama. 12 n'abaza gukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse; uzongera gushying' imfatiro zariho ku ngoma nyinshi; kand'uzitw'uwic'ibyuho, kand'usubir'inzira zijya mu ngo. 13 N'undukira kukandagir' isabato, ukanga gutor' ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubg'ukit'isabat'umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawit'uwicubahiro,ukawubaha, ntub' icyigenge, ntiwishakir'ibyokwinezeza, ntiwivugir'iby'ushaka kubgawe. 14 Nuk' uzishimir'Uwiteka; nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu; kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo. Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze.