Isura 57

1 Umukiranuts' arashira, ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, arikw abantu ntibazi k'umukiranuts' ab'akijijw' ibyogo byenda kuza. 2 Agera mu mahoro; umuntu wese agendag' akiranuka azaruhukira ku buriri bge. 3 Namwigir' hino, mwa bahungu b'umugore w'umushitsikazi mwe, urubyaro rw'umusambanyi na malaya. 4 Uwo museka ni nde? uwo muneguriz' izuri ni nde, mukamurabiriz' indimi? ntimur' abana b'abanyabyaha urubyaro rw'abanyabinyoma. 5 Yemw' abihangishaho muri munsi, y'imirinzi n'igiti cyose kibisi, mukicir' abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare? 6 Mu mabuye y'ibitar' anyerera yo mu gikombe ho har' umugabane wawe, ni yo wasukiriy' amatur' anyobga, ukayatura n'ayindi maturo ubu se, ndacyar' uwiterwaho ku bimeze bityo. 7 Ku misozi muremure munini ni ho wazamukaga, ukajya gutamb' ibitambo. 8 Kandi washyiz' urwibutso rwawe inyuma y'izugi n'ibikomanizo; kuko wambariy' ubusa und' utari jye; wurir' uburiri bgawe, ubugira bugari, usezerana na b' isezerano; ubony' uburiri bgabo, urabukunda. 9 Washengerey' umwami wihezuye, imibavu igitamyeho, itum' intumwa zawe, kure, urisuzuguza bikugez', ikuzimu. 10 Wangez' urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisuburamo ng' uvug' uti: nta cyo rumaze. Wabony' ikikongeramw imbaraga; ni cyo cyatumy' utiheba. 11 Mbes' uwo watinye ugashy' ubgoba ni nde, bigatum' ubeshya, ntunyibuke, kand' ukabyirengagiza? mbese simmaz' igihe kirekire n'iyumanganije, ntunyubahe? 12 Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n'imirimo yawe ntizagir' icy' ikumarira. 13 Ubg'utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize; ariko rero umuyag'uzabitwara, umwuk' uzabikuraho byose; arik'unyizera ni w' uzahindur'igihugu, kandi ni w'uzarangw'umusozi wanjye wera. 14 Kand'azavug'ati: nimutumburure, nimutumburure ibisitaza mu nzira y'ubgoko bganjye. 15 Nimwumv'ukw iyo, iri hejuru cyane, ituy' ahahorahw ivuga, izina ryayo n'Uwera; ikavug' iti: aho ntuye ni hejuru kandi harera; mbana n'ufit'umutim'umunetse wicisha bugufi, mpembur' imyaka y'abicisha bugufi mpembure n'abafit' imitim'imenetse. 16 Sinatongany'iminsi yose, kandi sinahora ndakay' iteka ryose, kukw imyuka n'imitima naremye byashirir' imbere yanjye. 17 Icyaha cye cy'umurumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye; arikw akomeza gusubir' inyuma mu ngeso zikundwa n'umutima we. 18 Nabony' ingeso ze, nzamukiza; kandi nzamuyobora, mmusubiz' ibyo kumumaran' umubabaro hamwe n'abamuborogeye. 19 Ni jye urem' ishimwe ry'iminwa, ngo: amahoro, amahor' abe k'uri kure no ku wo hafi; nanjye nzamukiza, ni ku'Uwiteka avuga. 20 Arikw' abanyabyaha bameze nk'inyanj' izikuka ukw itabasha gucayuka; amazi yay' azikur' isayo n'imvumba. 21 Nta mahoro y'abanyabyaha, ni kw Imana yanjy'ivuga.