1 Uwiteka aravug' ati: mwitonder' iby'ukuri, mukor' ibyo gukiranuka; kukw agakiza kanjye kari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishwa. 2 Hawirw' umunt' ukor' ibyo, n'umwana w'umuntu ubikomeza, akez, isabato, ntayice, akarind' ukuboko kwe ngo kudakor' icyaha cyose. 3 Kand' umunyamahang' uhakwa k'Uwiteka ye kuvug' ati: Uwiteka ntazabura kuntandukanya n'ubgoko bge, kandi n'inkone ye kuvug' iti: dore nd' igiti cyumye. 4 Kuk' Uwiteka avug' iby'inkone zez' amasabato yanjye, zigahitamw ibyo nishimira, zigakomez' isezerano ryanjye, ati: 5 Nzazishyirir' urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina rirutakugir' abahungu na bakobga; nzazih' izina rizahoraho ritazakurwaho. 6 Kand' abanyamahanga bahakwa k'Uwiteka bakamukorera bakunz' izina rye, bakab' abagaragu be, umuntu wes' akez' isabato ntayice, agakomez' isezerano ryanjye. 7 Abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero; ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo biemerwa bitambirwe ku kubicaniro cyanjye; kukw inzu yanjy' iziw' inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose. 8 Umwami Imana ikorany' ibicibga by'Isiraeli iravuz' iti: nzongera kumukoraniriz' abandi, ubashyizehw abe bakoranijwe. 9 Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, niuze murye; namwe nyamaswa zo mw ishyamba. 10 Abarinzi be n'impumyi; bose nfa cyo bazi; bose ni nk'imbga z'ibiragi, zitabasha kumoka; bakarota bakaryama, bagakunda kuhunikira. 11 Ni koko n'imbga z'ibisambo zidahaga; n'abungeri batabasha kumenya, bose bateshuk' inzira bajya mu yab' ubgabo; umuntu wese yishakir' indamu mu buryo bgose. 12 Baravugana bati: nimuze mbazanire vino tunyw' ibishindisha tuvurarare, n'ejo na ho bizaba biryo, bitagir' akagero.