Isura 53

1 Ni nde wizey' ibyo twunvise? kand' ukuboko k'Uwiteka kwa hishuriwe nde? 2 Kuko yakuriy' i mbere ye nk'ibigejigeji, nk'igishitsi cyumburira mu butaka bgumye; nti yar'afit' ishusho nziza cyangw' igikundiro, kand' ubgo twamubonaga, nti yar'afit' ubgiza bgatuma tumwifuza. 3 Yarasuzuguzwaga, akangwa n'abantu; yar' umunyamibabaro wamenyerey' intimba; yasuzurwaga nk'umuntu abandi bim' amaso, natwe ntitu mwubahe. 4 N'ukuri, intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye; ariko twebgeho twamutekeree nk'uwakubiswe n'Imama, agacumitwa na yo, agahekamishwa n'imibabaro. 5 Nyamar' ibicumuro byacu nibyo yacumutiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesh' amahoro cyari kuri we, kand' imibyimba ye ni y'adukirisha. 6 Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twayoby' intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. 7 Yararenganye, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbur' akanwa ke, amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nkukw' intam' iceceker' imbere y'abayikemura, ni kw atabumbuy' akanwa ke. 8 Guhemurwa no gucirwahw Iteka ni byo byamukuyeho; mu b'igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mw isi y'abazima, akaba yarakubitiw' ibicumuro by'ubgoko bge? 9 Bategetse kw ahambanwa n'abanyabyaha, yari kumwe n'umutunzi mu rupfu rwe; nubg' atagirag' urugomo, kandi ntagir' uburyarya mu kanwa ke. 10 Arik' Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje, ubg' ubugingo bge buzitambahw igitambo cyo gukurahw ibyaha, azabon' urubyaro, azarama, iby' Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n'ukuboko kwe. 11 Azabon' ibituruka mu bise by'ubugingo bge, bimwishimishe, bimuhaze; umugaragu wanjy' ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumumenya; kand' azishyiraho gukiranirwa kwabo. 12 Nicyo gituma nzamugabmay umugambane n'abakomeye, azagaban' iminyago n'abanyamaboko; kuko yasuts' ubugingo bge, akageza ku gupfa, akabaranwa n'abagome; arik' ubge yishyizehw ibyaha bya benshi, kand' asabir' abagome.