Isura 52

1 Kanguka, kanguka, wambar' imbaraga zawe, Sioni; ambar' imyambaro yawe y'umurimbo, Yerusalemu umurwa wera; kuk' uhereye none utakebge n'umwanduye batazongera kukwinjiramo. 2 Ihungur' umukungugu, uhaguruke wicare, Yerusalemu; wibihor' ingoyi mw ijosi, yewe mukobga w'i Sioni wajyanyw' ar' imbohe. 3 Kuk' Uwiteka avuze ngo: mwanguzw' ubusa; na none muzacungurw' ari nta fez' utanze. 4 Umwami Imana iravuz' iti: ubgambere abantu banjye baramanutse bajya mw Egiputa basuhukirayo; abashuri barabarenganya babahor' ubusa. 5 None ndagira nte? ni k' Uwiteka abaza; kw abantu banjye banyazw' ari nta mpanvu! ababategeka barasakuza, kandi biriz' umunsi batuk' izina ryanjye. 6 Nonehw abantu banjye bazameny' izina ryanjye: kuri wa munsi bazamenya kw ari jy' uvuga. Dore ni jye. 7 Ereg' ibirenge by'uzany' inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamaz' iby'amahoro, akazan' inkuru z'ibyiza,akamamaz' iby'agakiza, akabgir' i Sioni ati: Imana yaw' iri ku ngoma. 8 Ijwi ry'abarinzi bawe! baranguruye baririmbira hamwe; kuk' ubg' Uwiteka azagaruk' i Sioni, bazamwireber' ubgabo. 9 Ni muturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabay' imyirare, kuk' Uwiteka ahumuriz' abantu be, acunguy' i Yerusalemu. 10 Uwiteka ahin' umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y'amananga yose; impera z'isi zose zizabon' agakiza k'Imana yacu. 11 Nimugende, nimugende musohokemo; ntimukore ku kintu cyose gihumanye; muve muri Babuloni hagati: yemwe bahetsi bahek' ibintu by'Uwiteka, marajye mwiyeza. 12 Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga; kuk' Uwiteka azabajy' imbere; Imana y'Isiraeli ni y'izabashorera. 13 Dore, umugaragu wanjy' azakor' uby'ubgenge asumb' abandi, azashyirwa hejuru, akomere cyane. 14 Nkuko benshi bamutangariraga, kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah' umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'antu. 15 Uko ni kw azaminjagir' amahanga menshi, abami bazumirirw' imbere ye, kuko bazabon' icyo batabgiwe; n'icyo batunvise bazakimenya.