Isura 51

1 Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashak' Uwiteka, nimunyumve, mureb' igitare mwasatuweho, n'urwo rw'inganzo mwacukuwemo. 2 Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye; kuk' ubg' Aburahamu yar' akir' umwe, namuhamagaye, nkamuh' umugisha, nkamugwiza. 3 Uwiteka ahumurij' i Sioni, n'iyanya yaho yose yabay' imyirare arayihumurije; ubutayu bgaho abuhinduye nka Edeni, n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'Uwiteka; muri yo hazab' umunezero n'ibyishimo n'impunda n'amajwi y'indirimbo. 4 Bgoko bganjye, nimunyumve; shyanga ryanjye, mu nteger' amatwi, kukw ari jy' itegeko rizaturukaho, kandi nzashyirahw amategeko yanjye, ab' umucy' uvir' amahanga. 5 Gukira nuka kwanjye kuri hafi; agakiza kanjye karasohotse; amaboko yanjy' azacir' amahang' imanza ibirwa bizategereza; kand' ukuboko kwanjye ni ko baziringira. 6 Nimwubur' amaso yanyu mureb' ijuru, murebe no kw isi hasi: ijuru rizatamaruka nk'umwitsi, n'isi izasaza nk'Umwambaro, n'abayibamo bazapfa nk'isazi; arikw agakiza kanjye kazagumahw iteka ryose, kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka. 7 Nimunyumve, yemw' abazi gukiranuka, ishyanga rifit' amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu, kandi ntimugahagarikw' imitima n'ibitutsi byabo. 8 Kukw' inyezi zizabarya nkuko ziry' imyambaro, n'umurand' uzabarya, nkuk' ury' kwanjye kuzahorahw Iteka, n'agakiza kanjye kazagumahw ibihe byose. 9 Kanguka, kanguka, wambaran' imbaraga, wa kuboko k'Uwiteka we; kanguka nko mu munsi ya kera, nko ku ngoma z'ibihe byashize. Si wowe se watema guye Rahabu, ugasogora cya kiyota? 10 Si wowe wakamij' inyanja y'amazi maremare y'umuhengeri, ukarem' inzira imuhengeri ku butaka bgo mu nyanja ngw abacunguwe bayinyuremo? 11 Nukw ab' Uwiteka yacunguye bazagaruka bajy' i Sioni baririmba; umunezer' uhoraho uzaba ku mutwe yabo; bazagir' umunezero n'ibyishimo, umubabaro no gusuhuz' umutima bizahing' umubashya. 12 Jy' ubganjye ni jy' abahumuriza; uri muntu ki, yew' utiny' umuntu kand' azapfa, ugatinya n'umwana w'umunt' uzahindurwa nk'ubgatsi. 13 Ukibagirw' Uwiteka wakuremye, ari we wabamby' ijuru, agashiraho n'imfatiro z'isi, maz' ukiriz' umunsi watiny' uburakari bg'umugome, iyo yitegura kurimbura? mbes' uburakari bg'umugome, butway' iki? 14 Abanyagano b'ibicibga bazabohorwa vuba; ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kand' ibyokurwa byabo ntibizabura. 15 Kuko nd' Uwiteka Imana yawe, nter' imiraba kuzikuka mu nyanja, igahorera. 16 Kandi nshyiz' amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirij' igicucu cy'ukuboko kwanjye, kugira ngo nter' ijuru rishya, nshing' imfatiro z'isi nshya, mbgir'i Sioni nti: mur' ubgoko bganjye. 17 Kanguka, kanguka, byik' uhagarare, i Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku kikombe cy'uujinya, ukacyiranguza. 18 Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyobor' ubarimo; kandi mu bo yareze bose nta wo kumufat' ukuboko. 19 Ibi byombi bikugezeho! ni nd' uzakuririra? kub' amatongo no kurimbuka, n'inzara n'inkota ko biguteye! naguhumuriza nte? 20 Abahungu bawe bararabye bagwa ku mayirabiri hose, nkukw isasu igwa mu kigoyi; bijus' umujinya w'Uwiteka ni wo guhana kw'imana yawe. 21 Nuko rero noneho umv' ibi, yew' urengana, ugasind' utanyoyevino. 22 Umv' iby' Uwiteka Umwami wawe kand' Imana yaw' iburan' urubanza rw'abantu bayo, iti: dore nkwats' igikombe cy'ibidandabiranya wanjye w'arufite mu ntoke; ntuzongera kukinyah' ukundi. 23 Ngishyize mu biganza by'abakurengenyaga, bakakubgira bati: rambarara, tukugende hejuru; naw' ugateg' umugongo wawe nk'ubutaka cyangwa nk'inzira y'abagenzi.