1 Uwiteka arambaz' ati: urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? dore, mwaguzwe muziz' ibyaha byanyu, kand' ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko. 2 Ubgo nazaga, n'iki cyatumye ntagir' uwo mpasanga; na hamagara, hakabur' Uwiteka? mbes' ukuboko kwanjye kuraheze, byatuma kutabasha gucungura? cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? dore nshyanjye inyanje, ndayikamya; ahw imigezi yar'iri, mpagir' ubutayu; amafi yar'arimo aranuka; agw' umwuma kuko nta maz' ahari. 3 Nambik' ijuru kwirabura, ndoros' ibigunira. 4 Umwami Imana impay' ururimi rw'abigishijwe, kugira ngo mmenye gukomeresh' urushye amagambo; inkangur' uko buteye, ikangurir' ugutwi kwanjye kumva, n'kabantu bigishijwe. 5 Umwami Imana inzibuy' ugutwi; sinab' ikigande ngo mpindukire nsubir' inyuma. 6 Abakubita nabategey' umugongo, n'imisaya nyiteger' abamfur' uruziga; kandi mu maso hanjye sinahahishe guorwa n'isoni no gucirw' amacandwe. 7 Kuk' Umwami Imana izantabara, ni cyo gituma ntamwara; ni cyo gitumye nkomera, mu maso hanjye hakamera nk'urutare; kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni. 8 Unsindishiriza ari hafi. Ni nd' uzamburanya? duhagarare twembi. Umurezi wanjye ni nde? nanyegere. 9 Umwami Imana ni y izampagarikira. Ni nde uzansindisha? bose bazasaza nk'umwambaro; inyezi zizabarya pe. 10 Ni nde wo muri mwe wabah' Uwiteka, akunvir' umugaragu we? ugenda mu mwijim' adafit' umucyo, niyiringir' izina ry'Uwiteka, kandi yishingirize ku Mana ye. 11 Yemw' abacana mwese, mukikikiz' imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'imuriro wanyu no mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye n'ibi muzaryaman' umubabarro.