Isura 49

1 Ninyumwe, mwa birwa mwe; namwe mahang' ari kure, nimuteg' amatwi, Uwiteka yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama yanyis' izina. 2 Akanwa kanjye ya gahinduye nk'inkot' ityaye' ampisha mu gicucu cy'ukuboko kwe, kand' ampinduy' umwamb' usennye, mu kirimba cye ni mw andindira rwose. 3 Kandi yarambgiy' ati: ni wowe mugaragu wanjye, Isiraeli, uzampesh'icyubahiro. 4 Ariko ndavuga nti: naruhijwe n'abusa, amaboko yanjye yapfuy' ubusa, nyakoresh' ibitagir' umumaro; icyakora nzacirw' urubanza n'Uwiteka, kand' Imana yanjye ni y' izangororera. 5 None rero umv' uk'Uwiteka avuga, ni we wambumbiye mu nda ya mana ngo nzab' umugaragu we, ngo mmugarurire Yakobo, Isiraeli umuteranirizweho; kuko nd'uwo kubahwa mu maso y'Uwiteka, kand' Imanayanjy' imberey' imbaraga. 6 Aravug' ati: kub' umugaragu wanjye, ugakungur' imiryango ya Yakobo ukagarur' Abisiraeli bacitse kw icumu, ibyo ntibihagije, ahubgo nzaguha kub' umucyo wo kuvir' amahanga, kugirangw agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi. 7 Ibi n'iby' Uwiteka, umucunguzi w'Isiraeli, Uwera we, abgir' uw' abantu basuzugura, uw' ishyanga ryang' urunuka, iterekwa cy'abatware, ati: Abami bazabireba bahagurukane n'ibikomangoma, baramye kubg' Uwiteka ugir' umurava, uwera w'Isiraeli wagutoranije. 8 Uwiteka aravug' ati: igihe cyo kuererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye; kandi nzagukiza ngutange hw isezerano ry'abantu, kugira ng' ahaguruts' igihug', utume baragwa gakondo yabo yaby' umwirare. 9 Kand' ubgir' imbohe zishoke, n'abari mu mwijima uti: nimugaeagare. Bazarishiriza ku mayira; no mu mpinga z'imisozi zose ahar' agasi hazab' uerwuri. 10 Ntibazicwa n'inzara cya ngw' inyota: kand' icyokere ntikizabagaraho, n'izuba ntirizabica; kuk' uwabagiriy' imbabazi aabajy' imbere, akabajana ku masoko y'amazi. 11 Imisozi yanjye yose nzayihindur' inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru. 12 Dor' aba bazava kure; dor' aba bazav' ikasikazi n'iburengerazuba, kand' aba na bo bazaturuka mu gihugu cy'i sinimu. 13 Ririmba wa juru we, nawe wa si we, unezerwe, kuk' Uwiteka amaz' abantu be umubabaro, kand' abantu barengana azabagirir' imbabazi. 14 Ariko Sioni aravug' ati: Yehova yarantaye, Uwiteka aranyimbagiwe. 15 Mbes' umugore yakwibagirw' umwana Yonsa, ntababarir' uwo yibyariye? Icy'akora bo basha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. 16 Dore nguciye mu biganza byanjye nk'uc' imanzi; kand' inkike zawe zir' imbere yanjy' iteka. 17 Abana bawe barihuta; abakurimbuye n'abakugiz' amatongo bazakuvaho. 18 Ubur' amaso yawe, urarangany' urebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. ndahiye kubaho kwanjye, yuk' uzabambara bose nk'uwambay' iby' umurimbo, uzabakenyera, use n'umugeni; nik' Uwiteka avuga. 19 Kuk' ubu, ibikingi byawe, byabay' indare n'umusaka, n'igihugu cyawe cyarimbutse, n'ukuri bizaber' abaturage baw' imfungane, kand' abakumiraga azakure. 20 Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati: hano hamberey' imfungane; mp' aho gutura. 21 Uzaherako wibaze mu mutima, uti: mbes' aba bana n'ababyariwe na bande? kw abanjye ba nyazwe, nkaba nd' imfusha n'igicibga n'inzerezi! Mbes' aba barezwa na nde? Ariko se ko nasigaye nd' umwe, aba bahoze he? 22 Umwami Imana aravug' iti: nzaramburir' amahang' ukuboko kwa njye, nshingir' amoko ibendera ryanjye, nuko bazazan' abahungu bawe babambubatiye mu bitugu. 23 Abami bazakubera baso bakurera, n'abamikazi bazakubera banyoko bakonsa; bazakupfukamira bubame hasi, barigat' umukungugu wo ku birenge byawe; naw' uzaherak' umenye ko nd' Uwireka; abantegereza ntibazakorwa n'isoni. 24 Mbes' abakomeye banyangw' iminyago; cyangw' abajyanw' ar' imbohe bazir' ukuri barekurwa se? 25 Arik' Uwiteka aravug' ati: abajya nyw' ar' imbohe n'abakomeye, na bo bazakurwayo; kand' iminyago y'abanyamwag' izarekurwa; kukw ari jy'uzakurwanira n'ukurwanya, kandi nzakiz' abana bawe. 26 Abaguhata nza bagaburir' inyama yo kuri bo, bazasind' ayabo maraso, nkusinda vino iryohereye; kand' abantu bose bazamenya ko jy' Uwiteka nd' Umukiza wawe n'Umucunguzi wawe, intwari ya Yakobo.