1 Nimwumv' ibi, mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriw' izina ry'Isiraeli, bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahir' izina ry'Uwiteka, baka vug' Imana y'Isiraeli, ariko mu bitar' ukuri, ntibihe n'ibyo gukiranuka. 2 Kuko biyit' abo mu murwa wera, bakishingikiriza ku Mana y'Isiraeli, Uwiteka, nyir'ingabo ni ryo zina ryayo. 3 Navuz' ibyabanje kubaho kera; ni koko byaturutse mu kanwa kanjye, ndabyerekana; mbikor ako knya, ndabisohoza. 4 Nari nzi k'udakurwa kw ijambo, kandi yukw ijosi ryawe ar' umutsi umeze nk'icyuma, n'uruhanga rwawe rukaba nk'umuringa. 5 Ni cyo cyatumaga mbikubgir' uhereye kera; nkabikwereka bitari byaba, kugira ng' utazavug' uti: Imana yanjye ni y' ibikoze, kand' uti: igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo biteretse. 6 Warabyunvise; dore byose ngibi; namwe ntimwabihamya? None ngiye kukwerek' igishya byahishwe, utigeze kumenya. 7 Biremwe nonaha, s'ibyakera; kugez' uyu munsi ntiwigeze kubyunva, kugira ng' utavug' uti: nari mbizi. 8 N'ukuri koko nta bgo wunvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane, kandi wisw' umunyabyah' ukivuka. 9 Ndagir' izina ryanjye, mbe ndetse kubarakari; ndagirir' ishimwe ryanjye, nkwihaganire, ne kugukuraho. 10 Dore ndagutunganije, ariko si nk'ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa. 11 Kubganjye nzabyikorera; nta cyatumw' izina ryanjye ritukwa; kand' icyubahiro cyanjye sinzagih' undi. 12 Nyumva, Yakobo, na Isiraeli nahamagaye; ndi we. Nd' uwambere, kand' nd' uw'imperuka. 3 Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeh' urufatiro rw'isi; ukuboko kwanjye kw'iburyo ni ko kwabamby' ijuru; iyo mbihamagaye, biritaba. 14 Mwese nimuterane mwunve, ni nde wo muri bo wigeze kuvug' ibyo? uwo mutoni w'Uwiteka, i Babuloni azahagir' ukw ashaka, kand' ukuboko kwe kuzater' Abakaludaya. 15 Jy' ubganjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye; azahirwa mu rugendo rwe. 16 Nimwigire hino mwunv' ibi: uherey'aho byatangiriye, sindavugira mu rwihisho; uherey' aho byabereyeho, nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo. 17 Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera w'Isiraeli, aravug' ati: ni jyew' Uwiteka Imana yawe, ikwigish' ibikugirir' umumaro, ikakujy' imbere mu nzir' ukwiriye kunyuramo. 18 Iyaba warumviy' amategeko yanjye, uba waragiz' amahor' ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umuraba w'inyanja. 19 Kand' urubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo; izina ryawe ntiryaribur' imbere yanjye. 20 Nimwuv' i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya, muvug' ibi, mubibgirize, mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugish' ijwiry'indirimbo muti: Uwiteka acunguy' umugaragu we Yakobo. 21 Kand' ubgo yabajyag' imbere mu butayu, ntibarakicwa n'inyota. Yabatembesherej' amazi ava mu gitare , kandi yashij' igitare, amaz' aradudubiza. 22 Nta mahoro y'abanya byaha; ni k'Uwiteka avuga.