Isura 47

1 Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i mwari w'i Babuloni we; wamukobga w'Abakaludaya we, icara hasi, akuwe ku ntebe y'Ubgami, kuk' utazongera kuvugwaho k'udamaraye, kandi k'umenyereye ku gubga neza. 2 End' ingasire uskye, utwikurure mu maso hawe; kub' igishura cyawe, ucebure, wambuk' imigezi. 3 Ubgambure bgawe buzatwikururwa, ni kokw Isioni zawe zizagaragara. Nzahor' inzigo, ne kubabarira n'umwe. 4 Umucunguzi wacu izina rye n'Uwiteka nyir'ingabo, Uwera w'Isiraeli. 5 Wa mukobga w'abakaludaya we, icar' uceceke, ujye mu mwijima, kuk' utazongera kwitw' umugabegazi w'abami. 6 Narakariy' ubgoko bganjye, nsuzuguza gakongo yanjye, ndabakugabiza; nti wababarira na hato; abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane. 7 Uravug' uti: nzab' umugabekazi iteka ryose. ibyo ntiwabyitayeho, kandi ntiwibuk' uherezo ryabyo. 8 Nuko rero, umv' ibi, yew' uwihaye kwinezeza, kwicar' udabagira, ukibgira mu mutima, uti: ni jy' uriho, nta undi; sinzab' umupfakazi, kandi sinzapfush' abana. 9 Arikw ibyo gupfush' abana no gupfakara byombi bizakugerah' umuns' umwe bigutunguye; uburozi bgawe nubg' ari bginshi bute, n'ibikagiro byawe nubg' ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo. 10 Kuko wiringiy' ubugome bgawe, ukavug' uti: nta undeba. Ubgenge bgawe n'ubuhanga bgawe ni byo bikuyobeje, uribgir' uti: ni jy' uriho nta undi. 11 Nicyo kizatum' ibyago bikugeraho, ntumeny' irasukiro ryabyo; ishyano rizakugwira, ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuk' utari wamenya kuzagutungura. 12 Nuko komez' ibikagiro byawe n'ubrozi bgaw' uko bungana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bgawe; ahar' aho bizagir' icyo bikuvura, ahari bizatum' unesha. 13 Inama zawe nyinshi zirakuruhije; abaraguz' ijuru n'abaraguzi inyenyeri n'abahanur' ukwezi kubonetse bakavug' ibizaba, nibahaguruke bagikiz' ibizakuzaho. 14 Dore bazamera nk'ibishingwe, umurir' ubatwike; ntibazikiz' imbaraga z'ibirimi byawo; uwo muriro ntuzab' amakara yo kotwa, cyangw' icyotero cyo kwicarw' uruhande. 15 Uko ni kw ibyo wahirimbaniye bizakubera; abaguranaga nawe, uhereye mu buto bgawe, bazigendera, umuntu wese yigir' ahe; nta uzab' uhari wo kugukiza.