1 Ishime, wa ngumba w'itabyara; turagar' uririmbe, utere hejuru, wow' utaramukwa, kukw abana b'igishubaziko barut' ubginshi abana b'umugeni warongowe, ni k'Uwiteka avuga. 2 Agur' ikibanza cy'ihema ryawe; reg' inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo: ntugarukire hafi: wungur' imigozi yawe, ibe miremire; ushumangir' imambo zawe. 3 Kuk' uzarambura, ijy' iburyo n'ibumoso; urubyaro rwawe ruzahindur' amahanga; kandi ruzatuz' abantu mu midugudu yabay' amatongo. 4 Witinya, kuk' utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kukw Isioni zitazagukora; ahubg' uzibagirw' Isoni zo mu buto bgawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bgawe, ntuzawibuk' ukundi. 5 Kuk' Umuremyi wawe ari we mugabo wawe; Uwiteka nyir'ingabo ni ryo zina rye; Uwera w'Isiraeli ni we mucunguzi wawe; azitw' Imana y'isi yose. 6 Uwiteka arakuhamagaye nk'umugore w'igishubazik' ufit' agahinda mu mutima, nk'umugore wo mu busore iy' asenzwe, ni kw Imana yaw' ivuga. 7 Mbaye nkuretse akanya gato; ariko nzagukoranya ngufity' imbabazi nyinshi. 8 Nakurakariy' uburakari bginshi, bituma nk'wim' amaso akanya gato; ariko nzakubabarira nkugirir' imbabazi zihoraho, ni k' Uwiteka umucunguzi waw' avuga. 9 Ibyo ndabihwanya n'iby'umwuzure wo mu gihe cya Noa; nkuko narahiye k'umwuzure wo mu gihe cya Noa utazongera kubaho kw isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana. 10 Imisoz' izavaho, n'idusozi tuzakurwaho; arikwimbabazi zanjye ntizizakuvaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho; ni k'Uwiteka ukugirir' ibamb' avuga. 11 Yew' urengana, ugahungabanywa n'inkubi y'umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayaterrahw amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha Safiro. 12 Iminara yawe nzayubakish' amabuy' abengerana, kand' urugabano rwawe nzarushingish' amabuy' anezeza. 13 Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka. kandi bazagir' amahoro menshi. 14 Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure, kuk' utazatinya, uzabakure y'ibitey' ubgoba, kuko bitazakwegera. 15 Ahari bazaterana, ariko si jy' uzab' ubateranije; uzagukoraniraho wese, azagw' ari wow' aziza. 16 Dore ni jy' urem' umucuz' uvugutur' umuriro w'amakara, agakuramw icyum' akoresh' umurimo we; kand' umurimbuzi namuremeye kurimbura. 17 Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagir' icy' igutwara; kand' ururimi rwose ruzaguhagurukira kuku buranya, uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka kand' uko ni ko gukiranuka kwabo guturuk' aho ndi; ni k'Uwiteka avuga.