Isura 44

1 Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isiraeli natoranije. 2 Uwiteka wakuremy' akagukuza, uherey' ukiri mu nda, kand' ari w' uzajyagufasha, aravug' ati: Witinya, Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije. 3 Uwishwe n'inyota nzamusukirahw amazi, nzatembesh' imigezi ku butaka bgumwe; urubyaro rwawe nzabah' umugisha. 4 Bazamera nkukw imikinga yo ku migezi imerera mu bgatsi. 5 Umw' azavug' ati: nd' uw'Uwiteka, und' aziyit' izina rya Yakobo, und' aziyandikira n'ukuboko kwe kw ar' uw'Uwiteka, yihimb' izina rya Isiraeli. 6 Uwiteka Umwami w'Isiraeli, Uwiteka nyir'ingabo umucunguzi we aavug' ati: nd'uwa mbere, kandi nd' uw'imperuka; kandi nta indi man' ibahw itari jye. 7 Ni nd' uhwanye nanjye, uzahamagara akabivuga akabintunganiriza, uherey' aho nashiriyeho bga bgoko bga kera? ibiza kuza n'ibizabaho, nibabivuge. 8 Mwe kubgir' ubgoba ngo mutinye; kera sinabikubgiye, nkabigaragaza? namwe mur' abagabo bo kumpamya. harihw indi man' ibahw' itari jye? ni koko nta kindi gitare; ubganjye sinkizi. 9 Abarem' ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by'umurimbo nta cyo bizamara; ndetse n'ibyo batangahw abagabo ntibireba, kandi nta cyo bizi; ni cyo gituma bakorwa n'isoni. 10 Ni nde waremy' ikigirwamana, agacur' igishushanyo kibajwe kitagir' umumaro? 11 Dore bagenzi be bose bazakorwa n'isoni; abanyabukorikori babyo n'abantu gusa; bose nibateranire hmwe bahagarare; bazagir' ubgoba, Isioni zibakorere hamwe. 12 Umucuzi yend' icyuma, akakivugutira mu makara, akagicurish' inyundo, akakirambura n'ukuboko kwe gukomeye; nyamar' iy' ashoj' acik' intege, atanyw' amaz' akaraba. 13 Umubaji w'ibishushanyo areg' umugozi, akagiharatuz' ikaramu, akakibaza n'imbazo, akakigera cyose n'icyuma kigera, akagishushanya n'ishusho y'umuntu, kitagir' uburanga nk'ubg'umuntu, nuko kikaba munzu. 14 Yitemer' imyerezi n'imizo n'imizo n'imyela, akihitiramw igiti kimwe mu byo mwishyamba; agater' igiti cy'umworeni; imvur' ikatimeza. 15 Hanyma ki kazb' inkw' umunt' acana, umunt' acana; umunt' azajy'aza acyendehw inkwi zo kota; yendeho n'izo gutar' umutsima; akibazemw ikigirwamana akiramye, agihindur' igishushanyo kibajwe agipfukamire. 16 Ingere yacy' imwe ayicanish' umuriro, indi ngere akayokesh' inyama, akayiry' agahaga; kand' acyota, akavug' ati: arararara! nshiz' imbeho, mbony' umuriro. 17 Maz' ingere yacy' isigaye akayigir' ikigirwamana, ni cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamir' akakirwanya, akagiseng' ati: nkiza, kuk' ur' Imana yanjye. 18 Nta cyo bazi, kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumy' amaso ntibabashe kureba, ikabanagir' imitima, ntibabashe kureba, ikabanangir' imitima, ntibabashe kumenya. 19 Nta wibuka, nta umenya ngw ajijuke, avug' ati: ingere yacy' imwe nayicani shij' umuriro; amakara nyatarish' umutsima; nyotsaho n'inyama, ndayirya; mbes' ingere yacy' isigaye nayihindur' icyo kuziziriza, ngapfukamir' ingere y'igiti? 20 Uyu munt' ary' ivu, ayobejwe n'umutima wibeshya, ntabasha gukuz' ubugingo bge, ntarushye yibaz' ati: mbes' icyo mfite mu ntoke s'ikinyoma. 21 Nuko Yakobo we, Isiraeli we, wibuk' ibyo, kuk' ur' umugaragu wanjye, ni jye wakuremye; ur' umugaragu wanjye, Isiraeli, sinzakwibagirwa. 22 Neyuy' ibicumuro byawe nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk'igicu; ngarukira, kuko nagucunguye. 23 Ririmba, wa juruwe! kuk' Uwiteka yabikoze; rangurura, wa kizumu ko hasi we! kuk' Uwiteka yabikoze; rangurura, wakuzimu ko hasi we! nimuturagare muririmbe, mwa misozi mwe, nawe shyamba n'igiti cyose kiririmo, kuk' Uwiteka yacunguye Yakobo, kand' aziboner' icyubahiro mw Isiraeli. 24 Uwiteka umucunguzi wawe, ni we wagukujije, uherey' ukiri mu nda, aravug' ati: Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbab' ijuru jyenyine, ndambur' isi. har' uwo twari turikumwe? 25 Indagu z'abanyabinyo ma nzihundir' ubusa, abarozi nkabater' ibisazi, nsubiz inyum' abanyabgenge, ubgenge bgabo nkabahindur' ubupfu. 26 Uwitea ni w'ukomez' ijambo ry'umugaragu we, agasogoz' inama z'intumwa ze; avug' iby'i Yerusalemu ati: hazaturwa; akavug' iby'imidugudu y'i Bayuda ati: Izubakwa, kandi nzubur' imyanya yaho, yabay' amatongo. 27 Abgir' imuhengeri ati: kama; nanjye nzakamy' imigezi yawe. 28 Knd' avug' ibya kuro ati: n'umushumba wanjye, azasohoz' ibyo nshaka byose; akavug' iby'i Yerusalemu ati: hazubakwa, kand' avuga iby'urusengero ati: urufatiro rwawe ruzabyirwaho.