Isura 45

1 Ibi ni by' Uwiteka abgira kuro, uwo yimikishij' amavuta, ni we mfash' ukuboko kw'iburyo, nkamunesherez' amahang' ar' imbere ye, kandi nzakenyuruz' abami kugira ngo mmukingurir' inzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa. 2 Nzakujy' imbere; ahataringaniye mparinganize; nzamenegur' inzugi z'imirimba, n'ibihindizo by'ibyuma nzabicamo kabiri. 3 Nza guh' ubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishw' ahantu hiherereye, kugira ng' umenye kw ari jy' Uwitka uguhamagara mw izina ryawe, ni jyewe Mana y'Isiraeli. 4 Kubgir' umugaragu wanjye Yakobo, Isiraeli natoranije, nguhamagaye mw izina ryawe, nguhimby' izina, nubg' utageze ku mmenya. 5 Ni jy' Uwiteka, nta undi, nta indi man' ibahw itari jye. nzagukenyeza, nubg' utigeze kumenya. 6 Kugira ng' uherey' uburasirazuba ukagez' iburengerazuba bamenye kw ari nta und' ubaho. 7 Ni jy' urem' umucyo n'umwijima, nkaza' amahoro n'amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukor' ibyo byose. 8 Wa juru we, tonyanza; n'ikireregisandare gukuranuka kuva mw ijuru; isi nikinguke babonemw agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye. 9 Utongany' iyamuremye azabon' ishyano, kandi ar' urujyo mu zindi njyomba, riti: urabumb' iki? cyangw' icy'urema cyavuga kiti? nta ntok' afite. 10 Azabon' ishyan' ubaza se, ati: urabyar' iki? akabaza nyin' ati: utwik' iki? 11 Uwiteka Uwera w'Isiraeli, umuremyi we, arabaz' ati: mbese mwangish' impaka z'ibizaza, munkandegeker' iby'abahungu banjye, n'ibyo nkoresh' intoke. 12 Naremy' isi, ninyemeramw abantu; ijuru nara ryibambyiye n'intoke zanjye, n'ingabo zaryo zose ndazitegeka. 13 Mpagurukishije kuro gukiranuka, kandi nzatungany' inzira ze zose; ni w' uzubak' umurwa wanjye, kandi ni w' uzarekur' abantu banjye banyanzwe, adahaw' ibiguzi cyangw' impongano; ni k' Uwiteka nyir'ingab' avuga. 14 Uwiteka avug' ati: imirimo y'Ejiputa n'indamu za Etiopia n'iz'Abaseba, abagabo barebare, bazagukrza bab' abawe, bazagukurukira; bazagukeza bari mu minyururu bagupfakamire, bagutakambire bati: n'ukuri Imaa iri muri wowe; nta undi, kandi nta indi man' iriho. 15 Mana y'Isiraeli umukiza, n'ukkuri ni wow Mana yihisha. 16 Bazakorwa n'isoni bamware bose; abarem' ibishushanyo bazamwarira hamwe. 17 Arikw Isiraeli azakirishwa n'Uwiteka agakiza gahoraho;ntimuzakorwa n'isoni, nti muzamwar' Iteka ryose. 18 Kuk' Uwiteka waremy' ijuru ari we Mana; ni we weremy' isi akayibumba, akayikomeza, ntiyayiremy' idafite ishusho, ahubgo yayiremeye gururwamo, avug' ati: ni jyew' Uwiteka, nta und' ubaho. 19 Sinavugiye mu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima; sinabgiy' urubyaro rwa Yakobo nti: muranshakir' ubusa. Jyew' Uwiteka mvug' ibyo gukiranuka, mbgiriz' amagamb' atunganye. 20 Nimuterane muze munyeger' icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterur' igiti cy'igishushanyo cyabo kibajwe bagaseng' ikigirwamana kitabasha gukiza nta bgenge bagira. 21 Mwamamaze mu byigize hafi; bijy' inama, ni nde werekany' ibyo, uhereye mu bihe byashize? si jyew' Uwiteka? kandi nta indi man' ibahw' itari jye, Imana idac' urwa kibera kand' ikiza; nta ind' ibahw itari jye. 22 Nimupumpungukire mukizwe mwa bari ku mpera z'isi mwese mwe; kukw ari jye Mana, nta ind' ibaho. 23 Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ni ryo jambo rikira nuka ritazavuguruzwa, yukw amavi yos' azamfukamira, indimi zose z'itab' ari jye zirahira. 24 Harih' uzambgir' ati: m'Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n''imaraga; kuri we ni hw abantu bazahungira; abamurakarira bose bazakorwa n'isoni. 25 M'Uwiteka ni h'urubyaro rw'Isiraeli rwose ruzatsindiririzwa, rukamwirata.