1 Ariko noneho Uwiteka wakuremye, wowe Yakobo, kand' akakubumba, wowe Isiraeli, aravug' ati: witunya, kuko nagucunguye mw izina ryawe, ur' uwanjye. 2 N'unyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe; n'unyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe; n'acu no mu migezi, ntizagutembana; n'unyura mu muriro ntuzashya, kand' ibirimi byawo ntibizagufata. 3 Kuko nd' Uwiteka Imana yawe, Uwera w'Isiraeli umukiza wawe; nagutangiriye Egiputa hw inshungu; Egipia n'i Seba nahatanze kubgawe. 4 Kuko wamberey' inkoramutima, kand' akab' uwo kubahwa, nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntang' ingabo zigapfa kubgawe, n'amahanga nkayatangirir' ubugingo bgawe. 5 Ntutinye, ndi kumwe nawe; nzazan' urubyaro rwawe ndukur' iburasirazuba, nzagukoranya ngukur' iburengerazuba. 6 Nzabgir' ikasikazi nti: barekure! n'ikuzi mpabgire nti: Wibimana. Nzanir' abahungu banjye bave kure, n'abakobga banjye bave ku mpera y'isi. 7 Nzanir' umuntu wese witiriw' izina ryanjye, uwo naremeye kumpesh' icyubahiro. Ni jye wamuremye; ni jye wamubumbye. 8 Sohor' impumyi zifit' amaso n'ibipfamatwi bifit' amatwi. 9 Amahanga yos' akoranywe, amoko yos' aterane. Har' abo muri bo babasha kutubgira bakatwerek' ibyabayeho? Nibatang' abagabo, batsindishirizwe, cyangwa se bumve bemere kw ar' iby'ukuri. 10 Mwebge n'umugaragu wanjye natoranije, mur' abagabo bo guhamy' ibyanjye; ni k'Uwiteka avuga; kugira ngo mumenye munyizere munyitegereze kwari jye: nta Mana yambajirije kubaho, kandi nta izamperuka . 11 Jyewe, jy' ubganjye, ni jye Uwiteka; kandi nta undi mukiz' utari jyewe. 12 Ni jye wabgirij' iby' agakiza kandi ndakiza, ndabigerageza, kandi muri mwe nta indi Mana yababye, ni cyo gituma mur' abagabo bo kumpamya, kw ari jyewe Mana, ni k' Uwiteka avuga. 13 Kandi koko uherey'ah' umucyo wabereyeho, ndi we; nta ubasha gutesh' ukuboko kwanjye; ubgo nzakor' umurim, ni nd' uzankoma mu nkokora? 14 Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera w'Isiraeli aravug' ati: kubganyu natumy' i Babuloni, nzamanur' abaho bos' ar' impunzi, ni bo Bakaludaya, bazahunganwa n'inkuge zabobiratanaga. 15 Ni jyew' Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi w'Isiraeli n'Umwami wanyu. 16 Umv' iby' Uwiteka avuga, ni we inzira mu mazi menshi. 17 Agasohor' amagare n'amafarashi, ingabo n'intwari; biguye hamwe, ntibizabyuka, bizimye nkuko bazimy' imuri. 18 Ibya kera ntimubyibuke, kand' ibyashize mwe kubyitaho. 19 Dore ngiye gukor' ikintu gishya; ubu ko kigiye kwaduka, ntimuzakimenya? nzahur' inzira mu butayu, ntembesh' imigezi mu Kidaturwa. 20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n'imbuni, bizanyubaha, kuko ntang' amazi mu butayu, ngatembesh' imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhir' ubgoko bganjye natoranije. 21 Abantu niremey' ubganjye ngo berekan' ishimwe ryanjye. 22 Ariko, Yakobo we, nta bgo wantakiye; Isiraeli we, waranzinutswe. 23 Nta bgo wanzaniy' amatungo yawe magufi ng' untambir' ibitambo byoswa; kandi ntumpeshej' uurimo w'amaturo, kandi sinakuvunishije ku nyoserez' imibavu. 24 Ntiwatanz' ifeza ng' ungurir' ibihumuro neza, kandi ntumpeshej' ibinure by'ibitambo byawe ; ahubgo wankorey' ibyaha byawe, wanvunishij' ibicumuro byawe. 25 Ubganjye ni jy' uhanagur' ibicumuro byawe nkakubabarira kubganjye, kand' ibyaha byawe sinzabyibuk' ukundi. 26 Nyibusa tuburane, shing' urubanza rwawe kugira ng' utsindishirizwe. 27 Sogokuru wa mbere yakoz' icyaha, n'abigisha bawe banshumuyeho. 28 Nicyo kizatuma nsuzuguz' abatware b'ubuturo bgera, kandi Yakobo nzamuhindur' ikivume. Isiraeli nzamuhindur' igitutsi.