1 Nimuhumuriz' abatu banjye, mubahumurize, ni kw Imana yany' iviga,. 2 Muvug' ibyururuts' imitima y'ab'i Yerusalemu, mukomere muhabgire kw intambara zaho zishize, kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n'ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n'Uwiteka. 3 Nimwumv' ijwi ry'urangurura ngo: nimunganiriz' Uwiteka inzira mu butatu, mugororer' Imana yac' inzira nyabagendwa mu kidaturwa. 4 Igi kombe cyose kizuzuzwa, kand' umusozi wose n'agasozi bizaringanizwa, n'ahagoramye hazagororwa, n'inzira zidaharuwe zizaharurwa, n'inzira zidaharuwe zizaharurwa. 5 Maz' icyubahiro cy'Uwiteka kizahishurwa, kand' abantu bose bazakibonera rimwe, kukw akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze. 6 Ijwi ryaravuze riti: rangurura. Maze habah' ubaz ati: ndarangururir' iki? Abantu bose bameze nk'ugatsi, n'ubgiza bgabo bgose bumeze nk'uburabyo bgo ku gasozi. 7 Ubgatsi buraraba, uburabyo bugahunguka, kuk' umwuka w'uwiteka ubuhushyeho; n'ukuri abantu ni nk'ubgatsi. 8 Ubgatsi buraraba, uburabyo bagahunguka, arikw Ijambo ry'Imana yacu rizahorahw iteka ryose. 9 Yewe w'umvish' i soni nkuruz'ibyiza, zamuk' umusozi muremure; yewe wimvish' i Yerusalemu inkuru z'ibyiza, rangurur' ijwi ryawe cyane; rirangurure witinya; ubgir' imidugudu. 10 Dore, Umwami imana izaz' ar' intwari, kand' ukuboko kwayo kuza yitegekera; dore, azany' ingororano, kand' inyiturano zayo ziriy' imbere. 11 Izaragir' umukumbi wayo nk'umushumba, izateraniriz' abana b'intama mu maboko, ibaterure mu gituza, kand' izonsa izazingenza neza. 12 Ninde wigeze kuger' amazi y'inyanja ku rushyi, akageresh' ijuru intambge z'intoke, akabon' indengo yajyamw umukungugu wo kw isi, agashyir' imisozi mu gipimo, n'umusozi mu gipimo, n'udusozi akatugera mu minzani? 13 Ninde wigeze kugenzur' Umwuka w'Uwiteka, akamuhungura nk'umugir' inama? 14 Ninde yigeze kugish' inama, kandi ni nde wigeze kumwigisha. Akamwerek' uburyo bgo guc' imanza zitabera, akamwigish' ubgenge, akamuh' uburyo bgo kwitegereza? 15 Dore amahang' ameze nk'igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n'umukungug' ufashe ku minzani; dore, aterur' ibirwa nk'uterur' akantu gato cyane. 16 I Lebanoni ntihab' inkwi zo gucana zihagije, kandi n'inyamaswa zaho ntizashyika kub' igitambo cyoswa. 17 Mu maso ye amahanga yose ni nk'ubusa; kuri we abarwa nk'ubusa, ndets' ari hanyuma y'ubusa. 18 Nuo rero Imana mwayihwanya na nde? cyangwa mwayigereranya na nde? cyangwa mwayigereranya n'ishusho ki? 19 Dor' igishushanyo kibajwe; umucuzi abanza kukiyaza, umucucu w'izahabu akagiterahw izahabu, akagicurir' imikufi y'ifeza. 20 Umutind' utabon' ituro ringana rityo, ashak' igiti kitazabora, maz' akishakir' umukozi w'umuhanga wo gushing' igishushanyo kibajwe, kitazakuka. 21 Mbese ntimwamenye, ntimurakumva? nta cyo mwabgiwe, uhereye mbere na mbere? uherey' igihe isi yaremewe, nta cyo measobanuriwe? 22 Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw'ijuru, abaturage bo mw isi bameze nk'ubuzikira; ni y'ibamb' ijuru nk'inyegamo, akiri bamba nk'ihema ryo kubamo. 23 Ibikomangoma ikabihindur' ubusa, n'abacamanza bo mw isi ikabahindur' ibitagir' umumaro. 24 N'ukuri n'iyo bagiterwa, ni koko n'iyo bakibibga, kand' igiti cyabo n'iyo bakibibga mu butaka, maz' Imana ibahuhaho bakaraba, umuyaga wa Serwakira akabayora nk'ibishingwe. 25 Nuko rero mwangereranya na nde, twahana? ni k'Uwiteka abaza. 26 Ni mwubur' amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agasohor' ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? kukw afit' imbaraga nyinshi akagir' amaboko n'ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira. 27 Yewe Yakobo Isiraeli n'iki gituma wiganyir' ukavug' uti: Uwiteka ntareb' inzira zanjye; kand' ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza? 28 Se ntiwari wabimenya? nturabyunva? Imana ihoraho, Uwiteka umuremyi w'impera z'isi, ntirambirwa, ntiruha; ubgenge bgayontiburondoreka. 29 Ni y' ihi' integ' abarambiwe, kand' utibashije imwongeramw imbaraga. 30 Abasore b'i migenda bazacogora baruhe; n'abasore bazagwa rwose. 31 Arikw abategerez' Uwiteka, bazasubuzwamw integenshya, bazatumbagira mu kirere bagurukish' amababa nk'ibisiga: baziruka, be kanirwa, bazagenda be gucogora.