Isura 41

1 Mwa birwa mwe, nimucecek' imbere yanjye, abanyamahanga basuburemw imbaraga nshya bigire hafi, havuge; maze duterane tuburane. 2 Ni nde wagarukij' uv' iburasira zuba, akamuhamagaza gukiranuka ngw agere ku birenge bye. Amugabij' amahanga, amuha gutwar' abami, abagabiz' inkota ye, ibahindura nk'u kumukungugu, abagabiza n'umuheto we, abahindura nk'ibishingwe bitumurwa. 3 Arabirukana, akahanyur' amahoro, anyuze mu nzir' atigeze gukandagira mo. 4 Ni nde wabikoz' akabisohoza, agategek' ibihe, uhereye mbere na mbere? ni jyewe, Uwiteka, uwambere n'uwimperuka. Ndi we. 5 Ibirwa byararebye biratinya; impera z'isi zihind' umushitsi; abo ku mpera z'isi bigira hafi, baraza. 6 Umuntu wese yatabay' umuturanyi we, aka bgira mugenzi we, ati: komera. 7 Maz' umubaji akomez' umucuzi; uhwika akomez' ucura, akavuga ngo: ibyuma twabiteranije neza; maz' akagikomeresh' imisomali ngo cye kunyeganyega. 8 Ariko weho Isiraeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu inshuti yanjye. 9 Weho nahamagaye nkagukura ku mpera z'isi no mu mfuruka zayo, nkakubgira nti: ur' umugaragu wa njye, naragutoranije, sinaguciye. 10 Ntitumye, kuko ndi kumwe nawe; ntukihebe, kuko ndi Mana yawe; nzajya ngukomeza, ndi koko nzajya ngutabara, kandi nzajya nkuramiz' ukuboko kw'iburyo, ni ko gukiranuka kwanjye. 11 Dor' abakurakariye bose bazakorwa n'isoni bamware, abagutonganya bazahinduk' ubusa, ndetse bazarmbuka. 12 Abakigish' impaka, uzabashak' ubabure; kand' abakurwanya bazahinduk' ubusa babe nk'ibitariho. 13 Kuko ijewe, Uwiteka Imana yawe, nzagufat' ukuboko kw'i buryo, nkubgire nti: witinya, ndagutabaye. 14 Witinya, Yakobo wa munyorogoto we, namwe bagabo b'Abisiraeli. Ni jy' uzagutabara; ni k'Uwiteka avuga; kand' ari we Uwera w'Isiraeli umucunguzi wawe. 15 Dore nzakugir' umuhuzo mushya w'ubugi ufit' amenyo; uzahur' imisoz' ukayi menagura, n'udusozi uzaduhindura nk'ibishingwe. 16 Uzabigosora, umuyag' ubitumure, umuyaga wa erwakir' ubitatanye; naw' uzishimir' Uwiteka, wiratan' Uwera w'Isiraeli. 17 Abakene n'abatindi bashak' amazi bakayabura, ururimi rwabo rukangw' umwuma; jyeho Uwiteka; nzabasubiza; jyeho Imana y'Isiraeli sinzabahana. 18 Nzazibur' imigezi mu mpinga z'imisozi, n'amasoko mu bikombe hagati; ubutayu nzabuhindur' ibindendezi by'amazi, n'igihugu cyumye nzagihindur' amasoko. 19 Mu butayu nzahater' imyerezi n'imishita n'imihadasi n'ibiti by'amavuta; kandi mu kidaturwa nzahater' ibiti by'imiberoshi n'imitidari n'imiteyashuri bikurane . 20 Kugira ngo barebe bitegereze batekereze bamenyere hamwe yuk' ukuboko k'Umwami wa Yakobo k'Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuk' Uwera w'Isiraeli ari w'Isiraeli ari w'ubiremya. 21 Nimushing' urubanza rwanyu, ni k'Uwiteka avuga; muburan' imanza zanyu zikomeye, ni k'Umwami wa Yakobo avuga. 22 Nibanz' ibigi rwamana byabo bitubgir' ibizaba; nibivug' ibyabayeho, uko bimeze, tubitekereze tumeny' amaherezo ya byo; cyangwa mutubgir' ibyenda kubaho. 23 Nimuduhanurir' ibizaba hanyuma, tumenye ko mur' Imana koko; nimukor' ibyiza cyangw ibibi, turebe twimirwe twese. 24 Dore nta cyo muri cyo, kandi nta n'icyo mwakora; uwabahitamo, ab' abay' ikizira. 25 Ngir' uwo nahagurukije aturuts' ikasi kazzi; dor' araje. Avuy' iburasirazuba, akambaz' izina ryanjye, azakat' abatware nk'ukat' urwondo, cyangwa nkuk' umubumbyi akat' ibumba. 26 Ni nde wabivuz', n'ukuri nta wabimenyekanishije; n'ukuri nta n'umwe wunvis' amagambo yanyu. 27 Ni jye wabanje kubgir' i Sioni nti: dore ngabo! kand' i Yerusalemu nzahatum' intumwa yo kubabgir' ubutumwa bgiza. 28 Kand' iyo ndebye muri b'ubgabo, mbona nta muntu, nta n'umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije. 29 Dore bose imirimo ya ibishusganyo byabo biyagijwe n'umuyaga kandi n'imivurugano.