1 Icyo guhe Merodaki-Baradani mwene Baradani umwami w'i Babuloni yoherereza Hezekia inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvis' uko Hezekia yarway' agakira. 2 Maze Hezekia yakir' intumwa ze anezerewe, azimurikir' inzu y'ububiko bge yose yabikangamw ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inz' ibikwamw intwaro zo kurwanisha n'iby'ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekia atazeretse. 3 Bukey' umuhanuzi Yesaya asang' Umwami Hezekia, abo bagabo bavuz' iki? kandi baj' ah'uri, baturutse he? Hezekia aramusubuz' ati: baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni baza ari jye basanga. 4 Aronger' aramubaz' ati: mu nzu yawe babonyemw iki? Hezekia aramusubiz' ati: ibiri munzu yanjye byose barabibonye. nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse. 5 Yesaya abgira Hezekia ati: Umvi jambo ry'Uwiteka nyir'ingabo. 6 Igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n'ibyo basogokuruza babitse kugez' ubu, bizajyamw i Babuloni; nta kintu kizasigara, ni k'Uwiteka avuze. 7 Kand' abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana babagir' inkone zo kuba mu nzu y'Umwami w'i Babuloni. 8 Hezekia abgira Yesaya ati: Ijambo ry'Uwiteka avuze ni ryiza aronger' aravug' ati: kuko hazab amahoro n'iby'ukiri nkiriho.