Isura 37

1 Mur'iyo misi, Hezekiya yarweye yenda gupfa. Bukeye imbuzi Yesaya, muhungu wa Amozi aramuzira no kumubgira ngo: Uhoragaho agambire ngo: Panga ibyo mu nzu yawe, kuko ndo ukakire, ahubwo urapfa. 2 Nuko Hezekiya yerekera ivure, asenga Uhoragaho ngo: 3 Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n'umutim'utunganye, ngakor' ibishimw' imbere yawe. Nuko Hezekiya ararira cyane. 5 Suburayo, ubgire Hezekia uti: Uwiteka Imana yo sogokuruza Dawidi ira vuz' iti: numvise gusenga kwawe, mbona n'amarira yawe. kandi ku kubaho kwawe nzongerahwe indi myakacumi n'itanu. 6 Kandi nzagukizanya n'uyu murwa, mbakiz' umwami wa Ashuri, nzawurinda. 7 Iki ni cyo kimenyets' Uwiteka aguhsye, gihamya yuk' Uwiteka azasohoz' icy'avuze. 8 Dore nzaher' ahw igicucu kigeze ku ntambge z'urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n'izuba intambge cumi. nukw izuba riher' aho ryari rigeze rirenga, risubiray' umwanya w'intambge cumi z'urugero. 9 Ibyo Hezekiya Umwami w'aba yuda yanditse, ubgo yararwag' agakira, n'ibi. 10 Nara vuze nti: ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y'ikuzimu, nteshejw' imyaka yanjye yar'isigaye. 11 Ndavuga nti: sinzongera kureb' Uwiteka mu bihugu cy'abazima; kandi sinzongera ku bonana n'abantu b'abaturage bo mw isi. 12 Ubugingo bganjye buratamurutse, bunkuweho nk'ihema ry'umwungeri; ubugingo bganjye ndabuzinze nkuk' umuboshyi w'imyend' ukageza n'ijoro, uzab' ummazeho rwose. 13 Ndaceceka nkageza mu gitondo; arik' uvun' amagufka yanjye yose nk'intare. Uhereye mu gitond' ukageza n'ijoro, uzab' ummazeho rwose. 14 Ntaka nk'intashya, cyangw' uruyongoyongo: nkaniha nk'inum' iguguza; ereg' amaso yanjye yaheze hejuru. Nyagasani Uwiteka ndarengana; ndegera. 15 Mvug' iki kandi? ko yanshubije, ubge wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose, nzajya ngenda niyoroheje, nibuk' umubabaro wo mu mutima wanjye. 16 Uwiteka, ibyo ni byo bibeshahw abantu; kandi mur'ibyo byonyine ni h' umutima wanjy' ubon' ubugingo. nuko nkiza, umbesheho. 17 Eger' icyatumye ngir' ibisharirira cyane n'ukugira ngo mbon' amahoro; kand' urukundo wankuz' ubugingo bganjye rwatumy' ubukiz' urwobo rw'iborero; ibyaha byanjye byose warabyirengeje. 18 Kukw ikizimu hatabasha kukogeza, n'urupfu rutabasha kuguhimbaza; aamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringir' ukuri kwawe. 19 Umuzima, umuzima ni w' uzakogeza, nkuko nkogez' uyu munsi. Se w'aban' azabigish' ukuri kwawe. 20 Uwiteka yateguye kunkiza. Ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y'Uwiteka iminsi yose tuzamara tukiriho. 21 Kandi Yesaya yari yababgiye ngo: bend' umubumbe w'imbuto z'imutini, bawushyire ku kirashi cye; ngw azakira. 22 Kandi Hezekia yari yabajij' ati: ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka?