Isura 33

1 Uzabon' ishyano, weho unyaga kand' utanyanzwe, uriganya kand' utariganijwe, n'umera kunyanga uzaherak' unyangwe, kandi n'umara kuri ganya, bazaherako bakuriganye. 2 Uwiteka, utubabarire, ni wowe twategereje; ujy'utaber' amaboko, uko bukeye; kand' utuber' amaboko, uko bukeye; kand' utuber' agakiza mu bihe tubonerw amakuba. 3 Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo; ka nd' urahagurutse, amahang' aratatana. 4 Bazaterany' iminyago mwanyaze nkuko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'izinge ziteye. 5 Uwiteka arogozwa kukw atura hejuru, yujuj' i sioni guc' imanza zitabera no gukiranuka. 6 Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasaze n'ubgenge no kujijuka; kubah' Uwiteka ni ko butunzi bge. 7 Dore, intwari zabo zizaborogera hanze, intumwa zogusab' amahoro zirarira cyane. 8 Inzira nyabagendwa zirimubusa, nta mugenz' ukihanyura; yinsh' isezerano, asuzugur' imidugudu, kandi ntiyita ku bantu. 9 Igihugu kirarira kiraserebeye. i Lebanoni hakozwe n'isoni, hararabye; i sharoni hameze nk'ubutayu; i bashani n'i karumeli hahunguts' amababi. 10 Uwiteka aravug' ati: ndahaguruka nonaha; ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha. 11 Muzatwar' inda y'ibishushungwe, muzabyar' ibikuri, umwuka wanjeye ni wo murir' uzabatwika. 12 Amahang' azatwikwa nkuko batwik' ishwagara, kandi nkukw amahw' atemwa, agatwika n'umuriro. 13 Yemw' abari kure, nimwunv' ibyo nkoze, na mw' abari hafi, mwemere ko nd' umunyaboko. 14 Abanyabyaha b'i sioni baratinya; guhind'umushitsi gutunguy' abatubah' Imana. muri twe ni nd' uzabasha guturana n'inkongi y'iteka ryose; kandi muri twe ni nd' uzashobora guturana no gutwika kw'iteka? 15 Ugendana gukiranuka akavug' ibitunganye, akagay' indamu iva mu gahato, agashwishuriz' impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngw atumv' inama yo kuvush'amaraso, agahumiriz' amaso ngw atareb' ibibi. 16 Uwo ni w'uzatur' aharengeye, yikingir' igihome cyo kurutare; azahabg' ibyokurya bimutunga, n'amazi yo kunywa ntayabura. 17 Amaso yaw' azareb' umwami afit' ubgiza bge: uzayambura mu gihug' ugeze kure. 18 Umutima waw' uzibuk' ibyaterag' ubgoba; ubaz' uti: uwabarag' amakoro akayagera, ari hehe? 19 Ntuzabon' ishyanga ry'a banyamwaga, ry'imwugo inamiran' utabasha kumva, n'ururimi rw'amunyamahang' utabasha kumenya. 21 Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habaho inzuzi n'imigezi, bitenyurwamo n'ubwato bugashwa, cangwa inkuge y'icybahiro. 22 Kuko Uwiteka ariwe mucamanza wacu; Uwiteka ni we Mwami niwe utanga amategeko; Uwiteka niwe Mwami wacu; azadukiza. 23 Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti, cangwa kurega amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago. 24 Nta muturage waho uzataka indwara; kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.