1 Dore hazim' umwami utegesha gukiranuka, kand' abatware be bazatwaz' imanza zitabera. 2 Umuntu azaba nkaho kwiking' umuyaga, n'ubgugamo bg'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye, n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya. 3 Amaso y'abareba ntazagir' ibikezi kezi, kand' amatwi y'abumva bazayatega. 4 Uw'umutim' uhutiraho azameny' ubgenge, uw'ururimi rudede manga azavuga neza byunvikane. 5 Umupfapfa bazaba batakimwit' imfura, n'umunyabuntubuke bazaba batakimwit' umunyabuntu. 6 Kuk' umupfapf' azavug' iby' ubupfapfa, akerekez' umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngw akor' ibyo gutukish' Imana, no kuvug' ibigoramye k'Uwiteka, ngo yicishe umushonj' inzara, n'ufit' inyota akamukamiriz' amazi. 7 Kand' intwaro z'umunyabuntubuke ni mbi; agambanishiriz' umugwanez' ibinyoma ngw amurimbure, nubg' uwo mutindi avug' ibitungamye. 8 Arikw imfura yigir' inama yo kugir' ubuntu; kand' izo nama zo kugir' ubuntu azazikomeza. 9 Mwa bagore batay' umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve; mwa bakobga b'abadagizi mwe. 10 Muza mar' imins' isaz' umwaka muhagarits' imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kuk' umwengo uzabura, kandi nta sarura zizabaho. 11 Mwa bagore batay' umuruho mwe, nimuhind' imishitsi; mwa badabagizi mwe, muhambar' ubusa, mukenyer' ibigunira. 12 Bazikubita mu bituza bababajwe n'imirima yabanezeza n'inzabibu zeraga cyane. 13 Mu gihugu cy'ubgoko bganjye hazamer' amahwa n'imifatangwe; ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero. 14 Kuk' urugo rw'umwami ruzatabga, umurwa war'utuwe cyane uzab' amatongo; umusozi n'umunara w'abarinzi bizab' ubuvumo iteka ryose, bizab' inama y'imparage n'uwuri r'wamashyo. 15 Kugez' ah' umwaka azadusuhukirwaho avuye hejuru; maz' ubutayu bukab' imirima yera cyane, umurima wera batawit' ishyamba. 16 Maz' urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane. 17 Umurimo wo gukiranuka n'amahoro; kand' ibiva ku gukiranuka n'ihimure n'ibyingiro bidashidikanywa iteka ryose. 18 Abantu banjye bazatur' ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje. 19 Arikw ishyamba rizagushwa n'urubura, kand' umurw' uzasenywa rwose. 20 Murahirwa, mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabgiriz' inka n'indogobe.