Isura 31

1 Bazabon' ishyano abamanuka bajya mw Egiputa kwitabariza, bakiringir' amafarashi, bakizigira n'amagare kukw ari menshi, kandi bakiringir' abagendera ku mafarashi, kukw ar' abanyamaboko cyane, maze ntibiti k'uwera w'Isiraeli, kandi ntibashak' Uwiteka. 2 Ariko rero na we az' ubgenge, azatez' ibyago kandi ntazivuguruza, ahubg' azahagurukir' inzu y'inkozi z'ibibi, n'abakiranirwa babatabaye. 3 Kandi rero abanyegiputa s'Imana, n'abantu gusa; n'amafarashi yabo s'imwuka, n'inyama gusa; maz' ubg' uwiteka azahambur' ukuboko, utabay' azasitera, kand' utabaw' azagwa; nuko bose bazashirira hamwe. 4 Uwiteka arambwiye ngo: nkukw intare, intare y'igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo, ntikangwe n'amajwi yabo, kandi nticongozwe n'urusaku rwabo, ni k'uwiteka nyir'ingabo azamanurwa no kurwanira ku musozi Sioni no ku gasozi kaho. 5 Nkukw ibisiga bitamba, ni k'Uwiteka nyir'ingabo azarind' i Yerusalemu, koko azaharinda, aharengere; azanyura hejuru yaho, ahakize. 6 Mwa bisiraeli mwe, nimuhindukiir' uwo mwagomeye bishayishije. 7 Maz' uwo munsi umuntu wes' azajugunya rwos' ibishushanyo bye by'ifeza n'iby'izahabu, byakozwe n'intoke zanyu bibababer' icyaha. 8 Nuk' umwashuri azicwa n'inkota itae' iy'intwari; kand' inkot' itar' iy' abantu izamurya, ayihunge, n'abasore babo bazab' ibiretwa. 9 Igitare cye kizakurwaho no kwishisha, kand' abatware bazihebeshwa n'ibendera, ni k'Uwiteka avuga ufit' umuriro we i Sioni, akagir' ikome rye muri Yerusalemu.