1 Mwa mahanga mwe, n'imwigire hafi ngo mwumve; mwa moko mwe, nimutege amatwi, isi n'ibyiyuzuye byumve; ubutaka n'ibimera byose, nabyo byumve. 2 Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose, akaba afite ingabo zayo zose umujinya; yarabarimbuye rwose, arabatanga ngo bapfe. 3 INtumbi z'ingabo zabo zizajugunwa hanze; umunuko wazo uzakwira hose, kandi imisozi izatengurwa n'amaraso yabo. 4 Ingabo zo mw'ijuru zose zizacika mo igikuba, n'ijuru rizazingwa nk'umuzingo w'impapuro; kandi ingabo zaryo zose zizaraba, nk'ikibabi cy'umuzabibu, cangwa icy'umutini uko biraba bigahunguka. 5 Nuhiriye inkota yanje mw'ijuru, irahaga, nongiye kugwira mo Edomu n'abantu navumye ngw'ibahane. 6 INkota y'Uwitekaa inyoye amaraso, ibyibuhijwe n'ibinure, n'amaraso y'abana b'intama n'ihene n'ibinure byo ku mpyiko z'amasekurume y'intama; kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu. 7 Imbogo zizamanuka nabo, kandi ibimasa bizamanukana n'amapfizi; igihugu cyabo kizasinda amaraso, n'umukungugu w'iwabo uzabyubuswa n'ibinure. 8 Kuko uwo munsi ariwo guhora k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Sioni. 9 IMigezi yaho izahinduka ubujeni, n'umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka. 10 Nta uzakizimya kumanwa na n'ijoro imyotsi yaco izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe bih'ibinde, kandi nta uzakinyuramo iteka ryose. 11 Ahubwo inzoya n'ibinyogote ni byo bizaba byenne cyo, ibihunyira n'ibikona na byo bizakibamo, azahageresha umugozi ni wo mivurungano na timazi niyo gusigara ubusa. 12 Bazahamagaza imfura z'icyo gihugo ngo zimika umwami, ariko nta izaba ihari, kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa. 13 Amazu yaho y'inyumba azameramo amahwa. N'ibihome byaho bizameramo ibisura n'ibitobu; hazaba ikutiro ry'ingunzu n'imbuga y'imbuni. 14 Inyamaswa zo mw'ishamba zizahahurira n'amaega, n'ihene y'ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya n'ijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe. 15 Aho ni ho impiri izirremera icyari, itera amagi, iturage ibundikire; kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy'ingore n'ingabo yayo. 16 Nimushaka mugitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe mur'ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyayo, kuko Uwiteka ari uwibitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari w'ibiteranije. 17 Yahabifindiriye ubufindo, n''ukuboko kwe niko kwahabigabanishije umugozi; bizaba byene cyo bihabe, uko ibihe bih'ibinsi.