1 Kristo yadukuye m'ubuja kugira ngo tubere m' ubuhuru. Nuko muhagarare mukomeye kandi mwere kwemera kuba m' ibifungo by'ubuja. 2 Reba, nyowe Paulo, ndikubabwira ngo mubeye mwakatirwe, Kristo ndaco abamariye. 3 Kandi ndikubibatangariza tena ko umuntu wose wikatishije ko agombye kubahiriza amategeko gose . 4 Mwewe mwese abenda gutunganishwa no kujwiza amategeko, mwaciwe kuri Kristo, kandi mwagwiye kuko mwataye kure ubuntu bw' Imana . 5 Ariko twewe, kubera Umwuka guturimo, turindiriye ibyiringiro byo gutungana duheshejwe no kwizera. 6 Kuko muri Yesu Kristo, gukatwa no kudakatwa byose ni busha, kiretse gusa kwizera no gukora imirimo m'urukundo . 7 Mwirukaga neza. None si ni nde wababujije kumvira ukuri ? 8 Uko kwemera kwanyu ndo guturutse k' Uwabahamageye . 9 Agasemburo gakeya gasemburaga ingunguru yose. 10 Mfite ibyiringiro muri mwewe, ko m' Umwami, mutagatekereze ibiri tofauti na bino . Ariko umuntu wose ukababuze amahwemo, uko akabe ari kose, akarihe ibihano wonyine. 11 Ariko nyowe, bavukanyi, mbeye mpangeze kubyo gukatwa, kuki si ndiguteseka? Ibuye ryo gusitaraho ari ryo umusaraba ryakuweho rero? 12 Iyoba abo babatesaga bokonwa. 13 Bene data, mwahamagewe ngo mubere m' ubuhuru ariko ubwo buhuru mwere kubwitwaza ngo mubereho m' umubiri. Ahubwo mukorerana bamwe ku bandi m' urukundo. 14 Kuko amategeko gose gashohwereye mu gambo rimwe , ari ryo rino : ukunde mwira wawe nkuko wikundaga. 15 Ariko rero mubeye murumanye murikwenda kumirana bunguri, mwirinde kumarana. 16 Ngambire tena ngo : mugende murikuyoborwa n'Umwuka, niho mutakashimishe irari ry' imibiri yanyu. 17 Kuko umubiri gufite ibyo gurarikiraga bidahuye nibyo Umwuka gurarikiraga. Kandi n'umwuka gufite ibyo gwendaga bidahuye n' ibyo umubiri. Byose bigendaga bitandukanye, kugira ngo mwere gukomeza gukora ibyo murikwenda. 18 Ariko mubeye muyoborwaga n'Umwuka ndo muri hasi y'amategeko . 19 Nyamara imirimo z'umubiri ndo zihishaga, kandi nazo ni zino : Ubusambanyi, umucafu, kwicamo ibice, 20 kuramya ibisanamu, maji, kwangana , gutongana, ishari, umujinya , amahane , kwitandukanya, guhimba ubudini dini , 21 kwifuza, gusinda, kurya ivutu, n'ibindi bisana guco. Mbabwiye hambere nguko nari nabigambire ko abantu bose bakoraga ibintu nga bino batakahabwe umunane m'ubwami bw' Imana . 22 Ariko amatunda g' Umwuka ni gano : urukundo ,ibyishimo, ituze, kwihangana, kwita ku bandi, itabia ziboneye, no kwizera , guca bugufi no kwirinda. 23 Amategeko ndo gangaga ibyo bintu . 24 Abari muri Kristo babambye umubiri n'irari ryago. 25 Tubeye tubagaho m'Umwuka, tugendere rero m' Umwuka . 26 Twere gushakisha gushimishwa n' ibidafite ifaida, turikwenderezanya, umwe arikwifuza ibyo uwundi.