Isura 6

1 Bavukanyi bacu, niba umuntu afashwe ari mu kosa, mwewe b' Umwuka mumugarurishe umutima goroshe kandi gujwiyemo ubwiza. Mwirinde mwewe, kugira ngo namwe mwere kugwa. 2 Mwakirane imizigo ibaremereye , niho mukabe mwujwije amategeko ga Kristo . 3 Umuntu abeye arikwibwira ko harico arico, kandi ndaco amarire, abaga yihabije wo wonyine. 4 Buri muntu apime imirimo ye, nuko abone kwirata no kwipandisha. Ariko bitari ibyo, yere kwipima k'uwundi. 5 Kuko buri muntu akaheke umuzigo gwe yenyine. 6 Uwigishaga igambo wose agire ico yafashisha mu bintu bye uwamwigishije. 7 Mwere kwibesha, Imana ndo yosekwa kuko ico umuntu akabe yateye nico akasarure. 8 Umuntu uteraga m'umubiri gwe, akasarurire muri ugo mubiri go kubora, ariko umuntu utera m' Umwuka akasarure ubuzima buhoragaho. . 9 Twere kuruha gukora ibyiza kuko igihe kikagere, tukasarure tubeye tudacice intege. 10 Kubera ibyo, mu gihe co tubifitiye umwanya, tugirire neza abantu bose, ariko cane cane abo mu mbere yo mu nzu yo kwizera . 11 Murebe na mwewe rero uko nabandikiye nkorosheje inyuguti nini n'ukuboko kwa nyowe. 12 Abantu bose benda kwigira abanya gikundiro kubwo umubiri gubakazaga gukatwa. Babikoraga kugira ngo badateswa badyoye umusaraba gwa Kristo. 13 Kuko naho babaga bakatirwe ngo barinde amategeko, ariko bendaga gukatwa kugira ngo biratire imibiri yanyu . 14 Ariko ndo nigeze kwirata kubera umubiri, ibyo bitekerezo bimbe kure, kereste kwiratira umusaraba g'Umwami Yesu Kristo gwatumye isi n' ibirimo bibambwa hambere ya nyowe kandi na nyowe ngabambwa ku iby' isi. 15 Kuko gukatwa cangwa kudakatwa ntaco bimariye, ifaida ya nyowe ni ukuba icaremwe gishasha. 16 Ituze n' imbabazi bikabe ku abakakurikize ibyo, no kuri Israeli y' Imana . 17 Guhera buno, here kubaho umuntu wo kunsubuwa, nkuko mpetse m'umubiriri gwa nyowe ibimenyetso bya Yesu . 18 Bavukanyi, ubuntu bw'Umami wacu Yesu Kristo bubere n'umwuka gwanyu . Amina .