1 Kandi rero mu gihe cose umuragwa akiri umwana, ndagambye ko atatandukanye n'umugaragu naho yoba ariwe nyiribintu byose . 2 Ariko abaga ari musi y'amategeko g' abamucunze n'abamuyoboraga kugeza igihe capanzwe na se . 3 Na twewe rero, niko twabaga tukiri abana. Twabaga turi musi y'amategeko go hambere gahoze mu si . 4 Ariko igihe gikwiriye gishohweye, Imana yatumye Umwana wayo wazewe n' umugore musi y'amategeko, 5 kugira ngo acungure abari bari mu si y'amategeko kugira ngo duhabwe kuba abana b'Imana . 6 None kubera ko muri abana, Imana yatumye Umwuka g' Umwana wayo mu mitima yacu, nigo guhamagaraga ngo: Abba Data ! 7 Nuko rero, ndo ukiri umugaragu ahubwo uri umwana. Kandi niba uri umwana uri n'umuragwa kubera ubuntu bw' Imana . 8 Ariko ico gihe ca kera, mwabaga mutari mwakamenya Imana, mwakoreraga ibisanamu bitari Imana y' ukuri . 9 Ariko buno, ubwo mwamarire kumenya Imana , cangwa ko mwamarire kumenywa n'Imana, ni gute kandi musubiraga mu bintu byo hambere bitagira umumaro kandi bya bure bure murikwenda tena gutegekwa nabyo ? 10 Mwubahirizaga imisi, amezi, ibihe n'imyaka ! 11 Ndikubatinyira, wobona akazi nabakoreye kabeye busha . 12 Ndikubahendahenda bavukanyi. Mubere nga nyowe nguko na nyowe nabeye nga mwewe. 13 Nda na rimwe mwampemukiye. Mwiji ko byatewe n' uburwayi bw'umubiri nabatangarije hambere umwaze guboneye . 14 Naho umubiri gwa nyowe gwababereye umuzigo, ndo mwangaye cangwa kunyanga, ahubwo mwanyakiriye nga malaika w'Imana, ngaho ndi Yesu Kristo wonyine. 15 None si kwishima kwanyu kuri nga he ? Kuko ndiguhamya ko mwabeye mushobweye, kiba mwakuyemo amaso mu mitwe yanyu, mukagampa . 16 Mbesi, noba nahinduste umwanzi wanyu kubera kubabwira ukuri ? 17 Umwete bagufitiye ndo guboneye, ariko barikwenda kudutandukanya kugira ngo aribo mugirira umwete . 18 Biboneye kugira umwete mu bintu biboneye, kandi ibihe byose; atari kubera ko ndi hamwe na mwewe gusa . 19 Bana ba nyowe b'uduhinja, ndi mu kababaro k'uburyane ngubwo kubyara kugeza igihe Kristo akabe yujwiye muri mwewe . 20 Ndikwifuza kuba hamwe na mwewe buno, ngahindura ingambo kuko ndemerewe kubera mwewe . 21 Mumbwire, mwewe murikwenda kuguma hasi y'amategeko, ndo muramenya iby'amatekego ? 22 Kuko bwayandikirwe ko Aburahamu yazeye abahungu babiri, umwe wo k' umugore w' umuja n'uwundi k'umugore w'indagano. 23 Ariko uwo wazewe n' umuja yavutse k' umubiri naho uwo wavutse k'umugore w'indagano yavutse k'uburyo bw'indagano. 24 Bino bintu birimo umugani kubera ko abo bagore babiri barimo indagano zibiri . Iyo hambere n' iyo k' umusozi Sinayi, kandi ribyaraga ubuja niryo Hagari . 25 Kuko Hagari agahageze k'umusozi gwa Sinayi muri Arabiya kandi ahwanye na Yerusalemu ya none. We n' abana be bari m' ubuja. 26 Ariko Yerusalemu yo mu juru ni ubuhuru niyo mama watuzeye. 27 Kuko byayandikirwe ngo : Ishime weho ngumba, ufungure ijwi wabire kubera ibyishimo, wowe utariwe na rimwe n' ibise byo kubyara. Kuko abana ba nyiranyangwa bakabe akangari kurusha abana ba nyankundwa. 28 Ariko mwewe bavukanyi, kimwe na Isaka muri abana b'indagano . 29 Nuko rero, nguko muri ico gihe uwazewe n'umubiri yatesaga uwazewe n'Umwuka niko bimerire na buno. 30 Ariko amandiko gagambye ngo ki ? Wirukane umuja n'umwana we kubera ko umuhungu w'umuja atakaragwe hamwe n'umuhungu w' umugore w'indagano . 31 Niyo mpanvu rero, bavukanyi, ndo turi abana b' umuja ahubwo turi abana b' umugore w'indagano .