1 Mwewe Bagalatia mutafite ubwenge, ni nde wabahabije imitima? Mbesi ni mu maso ga nde Yesu Kristo yerekenywe nk'uwabambwe? 2 Reba gusa ico ndikwenda kumenya kuri mwewe: mbesi mwahewe Umwuka kubera imirimo y'amategeko, cangwa kubera kwizera ibyo mwabwiwe? 3 Mbesi mwahabijwe kugeza iyo? Mwamanjije m' Umwuka, none si buno mwenda kurangiriza m' umubiri? 4 Amateso gose akangari mwanyuzemo ndo gabamariye ikintu, bibeye koko mwateseke busha? 5 None si ubahaga Umwuka kandi ukoraga ibitangaza muri mwewe, yoba abikoraga kubera imirimo z'amategeko cangwa si kubera kumva no kwizera? 6 Nguko Aburahamu yizeye Imana byatumire yitwa uwo ukuri, niko mumenye abafite amizero aribo bahewe kuba abana ba Aburahamu. 8 Kandi ibyandikirwe byagambye guturuka hambere ko Imana ikahindure abo mu mahanga kuba abo ukuri kubera kwizera igihe yabwiye Aburahamu guno musi guboneye gutaragera : " 9 Abantu bose bakagishwe kubera weho". Guco abizeye bose bagishijwe hamwe na Aburahamu w' umwizera. 10 Ko abantu bahagaririye ku mirimo z' amategeko bari musi y'umuvumo kuko byandikirwe ngo: " Havumwe umuntu wose utubahaga amandiko gose go mu gitabo c'amategeko kandi batari kubishira mu ibikorwa. 11 Kandi here kugira umuntu ugirwa uwo ukuri hambere y' Imana kubera amategeko. Ibyo n'ukuri nguko byandikirwe ngo: " Uwo ukuri akabeshweho no kwizera." 12 Nyamara kwizera ndo kuturukaga ku mategeko ariko garikugamba ngo: " Umuntu wose ukayumvire bino bintu, akabeshweho nabyo." 13 Kristo yaducungwiye, yadukuye m'umuvumo gw'amategeko amarire kuba ikivume kubera twewe nguko byandikirwe ngo: " Avumwe umuntu wose umanikirwe ku giti". 14 Kugira ngo imigisha ya Aburahamu ishohwere ku bapagani muri Yesu Kristo kandi kugira ngo tubonere kubera kwizera Umwuka go yaturaganiye. 15 Bavukanyi, mureke ngambe ng' umuntu. Indagano yujwiye naho yoba yakorirwe n'umuntu, ndo yobomorwa n'umuntu, kandi nda muntu wogira ico ya yayongeraho. 16 Nyamara, indagano zakorewe Aburahamu n'urubyaro rwe. Ndo bigambye ngo: Imbyaro ngaho ari akangari, ariko kubera ko byerekeye umwe gusa "n'urubyaro rwawe", ni ukugamba Kristo. 17 Reba uko ndikubyumva. Indagano yo Imana yemeje kera ndo ishobweye gukurwaho, naho indagano yabeye imfabusha kubera amategeko gashijweho imyaka magana ane na mirongo itatu hanyuma yaho. 18 Kuko umurage gubeye guturukaga mu mategeko, ndo gwari guturutse mu ndagano, kandi ni kubera indagano, Imana yaheye Aburahamu iyo mpano y'ubuntu. 19 None si kubera ki amategeko gatuhewe? Amategeko gatuhewe kubera ibyaha, kugeza aho urubyaro rwujwiye uwo indagano yahewe; yahamijwe na malaika binyuriye k' Umuhuza. 20 Nyamara Umuhuza ndo ari umuntu umwe gusa, ariko Imana yo n'imwe. 21 Mbesi amategeko gapingaga indagano y'Imana? Oya kabisa. Habeye haratanzwe itegeko ryokuzana ubuzima, gutungana kuba kwazanywe n'amategeko. 22 Ariko amandiko gafungiye byose mu byaha. Imana yagize guco, kugira ngo indagano yo gukizwa inyurire mu kwizera Yesu Kristo kandi ibonekere abizeye bose. 23 Hambere yuko kwizera kwija, twabaga turi mu pirizo y' amategeko, dufunzwe kugeza aho ukwizera kwahishuwe. 24 Nuko rero uko niko amategeko gatubereye umwalimu wo kutuyobora kuri kristo, kugira ngo dutungenywe no kwizera. 25 Nuko rero, uko ukwizera kwayijire, ndo tuyoborwaga tena n'uwo mwalimu. 26 Kuko mwese muri abana b' Imana kubera kwizera Yesu Kristo. 27 Kuko mwewe, mwese mwabatijwe muri Kristo, mwambeye Kristo. 28 Nda Muyuda cangwa Umugiriki, nda mugaragu cangwa uw'ubuhuru, nda mugabo cangwa umugore bakiriho; kuko mwese muri umwe muri Kristo. 29 Kandi mubeye muri aba Kristo, mwazewe n'Aburahamu, muri abaragwa kubera indagano.