1 Hanyuma y'imyaka cumi na zine, nataramiye tena i Yerusalemu ndi hamwe na Barnabasi. Nafashe Tito ngo tugendane. Kandi nagiyeyo kubera nabifunuriwe. 2 Nuko nabatangarije Umwaze go ndiguhubiri mu bapagani. Nabuhubiriye umwe k' uwundi, abantu b'abanyacubahiro, kugira ngo ndaba ndikwiruka cangwa narirukangiye busha. 3 Ariko Tito wari ari hamwe na nyowe kandi ari Umugiriki ndo namukajije gukatwa. 4 Kandi ibyo byatewe n'abavukanyi batwinjiyemo kugira ngo bahengereze ubuhuru dufite muri Yesu Kristo, bafite umupango go kuduheza m'ubugaragu. 5 Ndo twapimye no kububaha n'akanya gakeya, cangwa kubaha amatwi gacu ngo badutegeke nguko babaga barikwenda kugira ngo ukuri k' ubutumwa guhore muri twewe. 6 Abo bashimwaga kandi bahabwaga icubahiro nguko bari bamerire guturuka hambere, ibyo ndaco byambwiye, kuko Imana itaberaga. Abantu b' ibyubahiro ndo bari bashobweye kuntengeka. 7 Ahubwo marire kubona ko ubutumwa nabuherewe abatakatirwe, nguko Petro yabuherewe abakatirwe. 8 Kuko uwagize Petro intumwa y'abakaswe niwe wantumye ku bapagani. 9 Bamarire kwemera ko nagiriwe ubuntu, Yakobo, Kefa na Yohana, babaga bashwe ko arizo nkingi z' ikanisa, badufashe umugongo baradushigikira, nyowe na Barnabasi kugira ngo tugendere abapagani nuko hanyuma nabo basange abakatirwe. 10 Badusabye ikintu co kwibuka abakene gusa kandi na nyowe nakundaga kugikora. 11 Ariko igihe Kefa yayijire mu Antioka, nahengenye nawe kuko yari afite amakemwa. 12 Nuko hambere yuko abantu bakeya bari batumirwe na Yakobo bija, Kefa yasangiraga n' abapagani, ariko bamarire gusohora, yabatorokire kubera gutinya abakatirwe. 13 Kandi abandi Bayuda babanaga nawe baramwiganaga, kugeza aho Barnabasi nawe yabaga yahengemiye m'uburyarya bwabo. 14 Marire kubona ko batari kugendera m' ukuri k'ubutumwa, nabyiye Kefa hambere y'abantu bose ngo: Weho ubeye uri Umuyuda ariko ukabaho urikugenda ng''abapagani btari ng' Abayuda, kubera ki urigusunika abapagani kuberaho bakurikije imigendere y'Abayuda? 15 Twewe turi Abayuda guturuka kubyarwa, ariko ndo turi abanyabyaha bo mu bapagani. 16 Ariko, kubera ko twiji ko atari kubera imirimo y'amategeko bitumaga umuntu yitwa uwo ukuri, ariko ko ari ukubera ukwizera Yesu Kristo, na twewe rero twayizeye Yesu Kristo kugira ngo tugirwe abo ukuri kubera kwizera Kristo, atari ukubera imirimo z'amategeko. Kuko nta muntu n'umwe ukagirwe uwo ukuri kubera imirimo z'amategeko. 17 Ariko, tubeye turikwenda kugirwa abo ukuri na Kristo, kandi tubeye tubonekaga twonyine ng'abo ibyaha, mbesi Kristo yoba ariwe ukoraga ibyaha? Byere kuba. 18 Kuko mbeye nukubakire ibyo nabomweye, niyeretse ko nyenyine nzambije amategeko. 19 Kuko amategeko gatumye mpfa kubwo amategeko kugira ngo mbereho kubw' Imana. 20 Nabambenywe na Kristo kandi niba ndiho, ndo ari nyowe uriho, ni Kristo uriho muri nyowe; niba ndiho buno m' umubiri, ndiho kubera kwizera Umwana w' Imana, wankunze kandi akaba yitanze kubera nyowe. 21 Ndo ndikwanga ubuntu bw' Imana; kuko ukuri kubeye kubonekaga kubera amategeko, Kristo yoba yapfiriye busha.