1 Nuko muhinduke abo kuyigana Imana ng'abana bakundirwe cane. 2 Kandi mugendere m'urukundo rwa Kristo, wadukundire, nuko akadukitangira ku Mana kugira ngo abe ituro n'igitambo co guhumura neja. 3 Nuko, gusambana n'ibindu byoshe bizambire, no kugikurulira, byere kubagambwaho kuko ndo bidakwirye indungane z'Imana. 4 Abandu bere kutumvaho ibimwazize, cangwa amagambo g'ubusenzi cangwa ago gusebesa, kuko ibyo ndo bikwiranye n'imigendere iboneye. Ahubwo batumveho ibikorwa byo gusima Imana no kuyubahisa. 5 Nuko rero, mubimenye neja: nda musambanyi, cangwa ibitaboneye, cangwa uwo kugikurulira, n'abashabaga ibifoto, nda n'umwe muri banoya boshe ukaragwe ubwami bwa Kristo n'Imana. 6 Here kugira umundu wo kubabesesa amagambo gatagira umumaro, kubera ko ibyo aribyo bikururaga umujinya gw'Imana ku batayumviraga. 7 Sasa, mwere kugenda muri kukiyunga n'abandu ngabo. 8 Mweho kera, mwabaga muri m'umuyobe, ariko bunoya muri mu mwangaza m'Uwami. Nuko rero mugende ng'abana b'umwangaza. 9 Kuko amatunda g'umwangaza gabonekanaga mu gukora neja, gutungana, no m'ukuri. 10 Mugicunguze murikwenda ibyo Imana isimaga. 11 Nuko rero, mwere kugira uruhari mu mirimo itagira akamaro yo m'umuyobe, ahubwo muzangire kure. 12 Kuko ibyo bakoraga bimwazize, nda wobigamba. 13 Ariko, ibyafunguriwe hanze, boshe barabirebaga, kubera ibibonekanaga byoshe ni umwangaza. 14 Nico gitumaga bagambaga ngo: Byuka weho uhuniriye, haguruka uve mu bapfiye, kandi Kristo akakumurikire. 15 Nuko rero mukirinde, mugende mukigengeseye. Mwere kugenda ng'abapfiye ubwenge, ahubwo ng'abafite ubuzima. 16 Mukombore igihe kubera imisi turimo ni mibi. 17 Nico gitumire mwere kuba abapfapfa ahubwo mushakise kumenya ibyo Umwami wetu yendaga. 18 Mwere gusinda inzoga kuko ubusinzi bubomoraga byoshe, ahubwo mwuzwizwe Umuka Guboneye. 19 Muganirire muri Zaburi, mu ndirimbo zandikirwe, no muzo guhimba zo m'Umuka. Muririmbe kandi muhire heru, mu mitima yenyu, Umwami wetu. 20 Mubereho murigusima Imana Data imisi zoshe, ku bindu byoshe, mu jina ry'Umwami wetu Yesu Kristo. 21 Mubahane m'Umuka, muri kubaha Kristo. 22 Mwewe bagore, mubahe abagabo benyu nguko mubahaga Umwami wetu . 23 Uko umugabo ari umushefu w'umugore, niko Kristo nawe ari shefu w'ikanisa kandi niwe mukiza wetu. 24 Uko ikanisa ryubahaga Kristo niko abagore nabo bagombire kubaha abagabo bebo muri byoshe. 25 Na mweho bagabo, mukunde abagore benyu nguko Kristo yakundire ikanisa, akaryitangira no kuripfira. 26 Yakorire guco kugira ngo ariboneze, aryezese amazi n'Igambo rye. 27 Yakorire ibyo kugira ngo aryerekane imbere ye ari ikanisa rifite icubahiro, nda kutu, nda mipfunyo cangwa ibisa n'ibyo ariko riboneye nda n'amakosa. 28 Uko niko abagabo bagombire gukunda abagore bebo ng'imibiri yebo. Kuko, ukundaga umugore we abaga yikundire. 29 Kuko nda mundu wangaga umubiri gwe, ahubwo aragurisaga, kandi akagucunga neja, nguko Kristo abikoreraga ikanisa. 30 Kuko turi ingingo z'umubiri gwe. 31 Nico gitumire umugabo akasige she na mama we, akabane n'umugore we,nuko bombi bakahinduke umubiri gumwe. 32 Kino kindu cahishirwe kikomeye cane. Aho ngambire ku byerekeye Kristo n'ikanisa. 33 Ahasigeye, umundu woshe akunde umugore we nguko yikundaga, n'umugore yubahe umugabo we.