1 Nuko ndikubahendahenda, njewe mufungwa m'Umwami Yesu, ngo mugende nguko bikwiriye ibyo umuhamagaro mwahewe. 2 Mugipunguze kandi mugire ubugwaneza bwoshe, no kukihangana murikugihanganirana m'urukundo. 3 Mukore uko mushobweye kurinda ubumwe bw'Umuka mukoreseze umugozi gw'ituze. 4 Hariho umubiri gumwe, n'Umuka gumwe, nguko mwahamagariwe ibyiringiro bimwe m'umuhamagaro gwenyu. 5 Hariho Umwami umwe, kukizera kumwe, n'umubatizo gumwe. 6 Imana Imwe ariyo Data wetu tweshe, iri heru yetu tweshe, kandi iri mu gati yetu tweshe, iturimo tweshe, kandi iri mu twewe tweshe. 7 Ariko kila mundu mu twewe, yahewe ubundu hakurikize igipimo c'imbano ya Kristo kiri mu we. 8 Nico gitumire bigambwaga ngo: Amarire gutarama mu juru yakuye abafungwa mu prizo kandi yaheye abandu imbano. 9 None si, wosobanura gute iryo jambo ngo: Yataramire mu juru? Si ukwerekana ko yabanzize kurindimuka ikuzimu? 10 Uwarindimukire, na niwe wataramire, agenda iheru y'amajuru goshe, kugira ngo yuzwize ibindu byoshe. 11 Nuko yaheye bamwe kuba indumwa, abandi kuba imbuzi, abandi kuba abahubiri, n'abandi kuba abapastoro n'abalimu, abandi abadogiteri m'ubumenyi. 12 Kugira ngo indungane zikomezwe gukora umurimo go kugabura iby'Imana, no gukomeza umubiri gwa Kristo. 13 Kugeza ubwo tweshe tukagere k'ubumwe mu kukizera no mubyo kumenya Umwana w'Imana wagirirwe umundu ku gipimo n'igihagararo ca Kristo. 14 Kugira ngo twere guhora turi abana turigusunikwa sunikwa n'umuvumba, turikugendanwa kuriya na kunoya n'imiyaga g'amahubiri g'ububesi, n'imipango mibi, n'uburimanganya bw'abandu, b'ubwenge bubi, m'uburyo bwingi bwo kuduhabya. 15 Ariko tugambise ukuri turi m'urukundo, dukurire byoshe biri mu we, we mutwe, niwo Kristo. 16 Ni Kristo wubakaga umubiri goshe, kandi akagugira gumwe, akagusukisa imitsi z'ubwoko kangari. Kandi amarire kubona ko byoshe birigukorera hamwe, yabigirire umubiri gwoshe guteranyizwe neja kandi gurigikorera hamwe m'urukundo. 17 Nuko rero, binoya nibyo ngambaga kandi ngabitangaza m'Umwami. Nuko mudakwiriye kugenda ng'abapagani bagendaga bakurikize ibitagira akamaro byo mu bitekerezo byebo. 18 Badafite ubwenge. Bayangire kumenya iby' Imana kubera ubutamenya bubarimo, bitewe no kukinangira mu mitima yebo. 19 Kuko batakeze ubumundu, bagihize mu kutumvikana, kugira ngo bakore ibyo kumwaza, byoshe wongereyeho no kudatanga. 20 Ariko mweho, ndo ari guco ko mwayigisizwe kumenya Kristo. 21 Niba koko mwamwumvisize, kandi tugakurikiza ukuri kuri mu Yesu, ni mu we mwayigisizwe kugitanga. 22 Dukurikize uko mwabeyeho mbere, kugikuraho umundu wa kera uharibikaga kubera kwenda ko kukibesa. 23 Mwayigisizwe ngo mube bashasha mu mitima no m'ubwenge bwenyu, 24 Kandi ngo mwambare umundu mushasha, waremirwe mu sura y'Imana biturukire m'ubutungane no m'ukuri. 25 Nico gitumire, mugombire kureka ububesi, kandi buri mundu agambise ukuri mwira we, kuko turi ingingo z'abira betu. 26 Niba murakeye, mwere gukora icaha, izuba ryere kubarengeraho mukirakeye. 27 Kandi mwereguha shetani ubwimbo. 28 Uyibaga yere kwiba tena, ahubwo akore akazi. Akorese amaboko ge ibiboneye, kugira ngo abone ico yasaidiya ufite ikibazo. 29 Mu kanwa kenyu here guturukemo amagambo goshe mabi, ahubwo, uko mubwenye akanya, mugambe amagambo gaboneye go gukomeza kandi gashobweye kuyigisa abagumvisize. 30 Kandi mwere guteza agahinda Umuka Guboneye gw'Imana. Kubera we, mwatewe ho ikashe kubera umusi mwacunguriweho. 31 Ubusharire bwoshe, uburakari n'umujinya, no gutongana, no gutukana, hamwe n'ubusambo bwoshe bibavemo. 32 Mugirirane neja bamwe ku bandi, mupfirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nguko Imana yababariye mu Kristo.