1 Kubera ibyo, njewe Paulo, ndi umufungwa wa Yesu Kristo kubera mwewe abapagani. 2 Ndigutekereza ko mwayumvisize uko nagiriwe ubundu bw'Imana kubera mwewe. 3 Ndikubandikira ngurikize kwerekwa kwambeye ubumenyi bwa kweli mwahishirwe kandi niko nabandikiye kuva kera mu magambo mannyori. 4 Mubeye mubishomire, mukabone namwe ukundu nayuzwizwe ubwenge bwo kumenya ibyahishirwe bya Kristo. 5 Ndo byerekirwe ku bana b'abandu mu bindi bihe byasize, kuko Umuka gwahishuriye indumwa ze zitungenye. 6 Ukuri kwahishirwe ni uko abapagani nabo ari abaragwa, ingingo z'umubiri hamwe na twewe, kandi nabo basangiye natwe indagano muri Yesu Kristo, ibumbiye m'ubutumwa buboneye. 7 Kur'ibyo nagirirwe umukozi mukuru kubera imbano n'ubundu bw'Imana, nahewe ubushobozi n'ingufu zayo. 8 Kuri njewe, ugayitse cane mu ndungane zoshe, nahewe ubwo bundu no kugira ngo mbe umuhubiri w'abapagani, mbabwire ubukire bwa Kristo butapfaga kumvikana n'abandu. 9 Imana yambeye guhira ku karubanda uburyo bwo kumenyesa isiri yahishirwe kuva kera mu Mana yaremire ibindu byoshe. 10 Kandi ngo mu kino gihe, ubutware, n'abafite ubutegetsi bwo mu juru, i kanisa yabamenyeseze buno bwenge buhoragaho bw'Imana, butabarika kandi bw'uburyo bwoshe bw'Imana. 11 Nguko yabipangire ibihe byoshe, bwashohwezwe na Kristo Yesu Umwami wetu. 12 Muri we dufite, kubera kumukizera, ubuhuru bwo kwija hafi y'Imana tutarimo ubwoba no gushidikanya. 13 Nico gitumire ndikubashaba ngo mwere gucika indege, kubera amateso gakomeye nanyurire mo kubera mwewe. 14 Kubera ibyo, ndigupfukama imbere ya Data, 15 iyo imiryango yoshe yo mu juru niyo mu si zamuboneyemo amajina. 16 Ngo abahe ubukire bw'ububonere bwe ngo bukomezwe cane mu mitima yenyu, kubera Umuka gwe. 17 Ndigushaba ngo Kristo ature mu mitima yenyu kubwo kukizera, no kugira ngo mushinge imizi, muhageze m'urukundo, mufite umusingi muri we. 18 Muhabwe ingufu zo kumenyera hamwe n'intungane zoshe, ubugari, ubureyi, ubuhagarike, n'ubureyi bwo m'ubutaka. 19 No kumenya urukundo rwa Kristo, rurengire ubumenyi bwoshe, kugira ngo mugire kujwizwa kw'Imana. 20 Ariko, kuri we ushobweye gukora, binyurire mu ngufu zikoreraga muri twewe, birengire cane ibyo dushabaga, cangwa ibyo dutekerezaga. 21 Icubahiro kibe icayo mu kanisa no muri Yesu Kristo, mu misi yoshe, mu bihe byoshe! Amina.