1 Mwari mwapfiye kubera amakosa n'ibyaha byenyu. 2 Ibyo mwagenderagamo kera mugikurikiza imigendere ya yino si, kandi murigukurikiza umutware w'ubushobozi bw'ikirere ari we uyoboraga abatumvaga. 3 Kandi na twewe tweshe, twabaga turi m'umubare gwebo kandi twabagaho dukurikize kugifuza k'umubiri gwetu, turikwenda iby'umubiri gwetu gusha. Twabaga twizwiyemo umujinya ng'abandi boshe. 4 Ariko Imana yujwiye imbabazi, kubera urukundo rukomeye yadukunze. 5 Twewe twari twapfiye kubera ibyaha byetu, yaduhindwiye bazima hamwe na Kristo, no kudikiza kubera ubundu bwayo. 6 Yatujwiye hamwe na Yesu kandi yatwikeze hamwe nawe mu juru mu Yesu Kristo. 7 Yabikorire guco kugira ngo yerekane mu bihe birikwija ubukire butagira igipimo bwayo, binyuriye m'ububonere bwayo mu Yesu Kristo. 8 Kuko mwakizizwe k'ubundu kubera kukizera kandi ibyo ndo byaturukire mu twewe ahubwo n'Imana yabiduheye. 9 Ndo ari kubera imirimo yetu, kugira ngo here kugira umundu wihira heru. 10 Kuko turi umurimo gwe, twaremewe mu Yesu Kristo kugira ngo dukore imirimo iboneye Imana yapangire mbere kugira ngo tuyigendere mo. 11 Nuko mwewe mwabaga abapagani, mwayitwaga abatakatirwe n'abitwaga abakatirwe, kandi bakaba bakatirwe k'umubiri bikorirwe n'ukuboko k'umundu. 12 Mwibuke ko muri ico gihe mwabaga mutagira Kristo, mudafite ukuri ko gutura mu Israeli, mutari aba Israeli ku ndagano. Nda na byiringiro mwabaga mufite, kandi nda Mana mwabaga mufite mu yino si. 13 Ariko bunoya, mwewe muri mu Yesu Kristo, kera mwabaga kure, mwazanirwe hafi kubera amaraso ga Kristo. 14 Kuko niwe tuze ryetu, we wagirire ababaga babiri kuba umwe, kandi yagwisize urukuta rwabaga rudutanyize. 15 Amarire gukurisaho amategeko n'imihango umubiri gwe, kugira ngo mu we ababaga babiri babere umundu umwe mushasha, bo kuzana ituze. 16 Kandi ngo yahuzize umwe n'uwundi kugira ngo babere umubiri gumwe kubera umusalaba, kugira ngo abomore bwa bwanzi. 17 Yayijire kugira ngo abacurire umwaze gw'ituze, mwewe mwabaga kure kandi ababaga bari hafi nabo yabacuriye ugw'ituze. 18 Kuko ariwe waduheseze bamwe n'abandi kwija hafi ya Data wetu tweshe turi m'Umuka gumwe. 19 Nuko rero, ndo mukiri abashitsi cangwa abo hanje, ahubwo muri ubwoko bumwe bw'indungane, abandu bo m'urugo rw'Imana. 20 Mwayubakirwe k'umusingi gw'indumwa, n'imbuzi, Yesu Kristo wonyine niwo buye ryo mu pembe y'umusingi. 21 Muri we inyubako yoshe ihageze neja, irigukura ngo ibe i kanisa ribonereye Umwami Yesu. 22 Kandi mu we mwayubakirwe kugira ngo mube inju y'Imana m'Umuka.