Isura 1

1 Paulo, indumwa ya Yesu Kristo nguko Imana yenda, ku ndungane ziri mu Efeso, no ku bizerire Yesu Kristo. 2 Ubundu n'ituze biturukire ku Mana Data no k'Umwami Yesu Kristo, bibagereho. 3 Imana isimwe ariyo She w'Umwami wetu Yesu Kristo, kuko yaduheye imigisha yoshe yo m'Umuka go mu juru, mu Kristo. 4 Muri we, Imana yaducagwiye mbere isi itakabaho, kugira ngo tube indungane, kandi tutariho ikimwaro imbere yayo. 5 Kuko yabipangire kera m'urukundo rwe ko tugirwa abana be tubihawe na Yesu Kristo kubera ineza yo kwenda kwe. 6 Igikurikiyeho, nuko Imana ikuzwa kubera ububonere bw'ubundu bwo yaduhereze nguko yenda we wonyine m'Umukunzi we. 7 Mu we twacugwiwe binyuriye mu maraso ge, kubabalirwa ibyaha, nguko ubusakare bw'ubundu bwayo buri. 8 Ubwo Imana yadusukireho ubundi kangari bukatubere ubwenge bwoshe no kumenya. 9 Imana yatumenyeseze ukuri guhishirwe nguko yenda, kubera imipango iboneye yo yabaga yadupangiye. 10 Kugira ngo abihire mu bikorwa, igihe imisi ikagere, ibone uko ikusanyiriza ibindu byoshe mu Kristo, ari ibiri mu juru, cangwa mu yino si. 11 Mu we, twewe tugirirwe abaragwa, twacagwiwe kera, nguko Imana yabipangire, igakora ibindu byoshe nguko yenda m'umutima gwayo. 12 Kugira ngo tube abo gusima ububonere bwayo, twewe tuyiringiye Kristo. 13 Mu we, mweho namwe, mumarire kumva igambo ry'ukuri, ubutumwa bw'agakiza kenyu. Mu we mwakizerire kandi mwahizweho ikashe n'Umuka Guboneye mwabaga mwaraganiwe. 14 Ugo niwe ingwate y'umurage gwetu, Imana yigurire ngo iducungure, kugira ngo asimirwe m'ububonere bwe. 15 Nico gitumire ko nanje marire kumva kukizera Umwami Yesu kwenyu, nuko mukundaga indungane zoshe, 16 Ndo nahagarikire gusimira Imana no kubashabira mu majina buri gihe mbaga ndigushaba. 17 Kugira ngo Imana y'Umwami wetu Yesu Kristo, Data w'icubahiro, w'ububonere, abahe umutima g'ubwenge no gusimirwa no kumumenya . 18 Kandi afungure amesho g'imitima yenyu, kugira ngo mumenye ibyiringiro bifatanye n'umuhamagaro gwe, kandi ngo mumenye n'ubukire bw'ububonere bwo indungane zibikiwe no kuragwa. 19 Kandi ndigushaba ngo mumenye ubwingi bw'ingufu zayo butagira igipimo kuri twewe abizerire, nguko ingufu z'ubushobozi bwayo bukomeye ziri. 20 Yazerekaniye mu Kristo ubwo yamuzwiye mu bapfiye, kandi akamwikaza m'ukuboko kw'uburyo kwe mu juru. 21 Yamuhize heru y'ubutware bwoshe, y'ubushobozi bwoshe, n'ingufu zoshe, n'ubutegetsi bwoshe, n'ijina ryoshe rigambwaga, atari mu misi za none gusha, ahubwo no mu bihe bikayije. 22 Yahize byoshe musi y'ibisando bye kandi yamuheye ikanisa ngo abe umutegetsi waryo ari heru ya byoshe. 23 Naryo nigo mubiri gwe guzwiye kandi guzwizaga ibindu byoshe no mu njira zoshe.