1 Bana mwe, na mweho mubahe ababazeye nguko Umwami yabitegekire, kuko ibyo niko kuri. 2 Wubahe sho na mama wawe, rino niryo tegeko ryambere ririmo indagano . 3 Kugira ngo ugishime, kandi ubeho imisi akangari kuri yino si . 4 Na mweho, ba data, mwere gucokoza abana benyu. Ahubwo mubacunge murikubahana kandi murikubigisa injira z'Umwami wetu. 5 Na mwewe bakozi, mubahe , mumvire ababakoresaga. Mubatinye murigutitira, kandi mutari kuryarya mu mitima yenyu nguko mubigiriraga imbere ya Kristo. 6 Atari gusha iyo barikubareba, ngo gusimisa abandu, ahubwo ng'abakozi ba Kristo. Mukore ibyo Imana yenda mubikuye m'umutima. 7 Mubakorere mubyisimiye ngaho murigukorera Umwami wetu , atari abandu. 8 Mumenye ko umundu woshe, abe umuboyi , cangwa utari we, akahembwe n'Umwami akurikize ibyo yakorire. 9 Nuko namwe ba patro, mube ari ko mugirira abakozi benyu. Mureke kubakanga no kubatinyisa. Mumenye ko musangiye shobuja uberaga mu juru, kandi ko we atarobanuraga abandu. 10 Ahasigeye, mugire ingufu m'Umwami no mu mbaraga z'ububasha bwe burengire. 11 Muheke ibunduki zoshe z'Imana, kugira ngo mushobwere guhagarara mudatsindirwe n'ububandi bwa shetani umwanzi. 12 Kuko ndo turwanaga n'abafite umubiri n'amaraso, ahubwo turwanaga n'abatware, n'abafite ubushobozi, n'abategekaga yino si y'umuyobe, n'imyuka mibi ikarihire z'ahandu ho mu majuru. 13 Nuko sasa, mufate imbunda zoshe z'Imana, kugira ngo mushobwere guhagarara neja imbere y'umubi mu bino bihe bibi. Kandi mumarire byoshe muhagarare dede murigutsinda. 14 Nuko rero muhagarare neja, mukenyere ukuri ng'umukaba, mwambeye gukiranuka ng'icuma co gukingira igitunza. 15 Mwambare ibirato mu bisando byenyu, mube tayari gutangaza ubutumwa bw'amahoro. 16 Kandi heru yibyo byoshe, muheke kukizera ng'ingabo, niho mukashobwere kuzimisha imyambi za wa mubi zoshe zakaga umuliro. 17 Kandi mwambare ishapo y'akagakiza, mufate umupanga g'Umuka, nigwo igambo ry'Imana. 18 Mukorese mu bihe byose no mu njira zoshe gushaba, na kukikinga m'Umuka. Mubyiteho, no kuba mesho no kukihangana murigushabira indungane zoshe. 19 Kandi na njewe munshabire, kugira ngo mbeshwe gufungura akanwa, kumenyesa neja abandu ibihishirwe by'ubutumwa buboneye . 20 Kubera ubwo, ndi umugambizi wabwo mu prizo, kandi mbigambaga mbikomeyeho, nguko bingwiriye. 21 Kandi kugira ngo mumenye ibya njewe, n'imwaze yanje, Tikikusi mwene data wo ngundaga kandi umuhubiri wizerirwe w'iby'Imana, akababwire byoshe ku njewe. 22 Namutumire nguko ndenda, kugira ngo mumenye uko turiho, kandi kugira ngo ahumurize imitima yenyu. 23 Ituze n'urukundo rufatanyize no kukizera, bivaga ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wetu Yesu Kristo mubihabwe bavukanyi. 24 Ubundu bubane n'abakundisaga Umwami wetu Yesu Kristo urukundo rutarimo uburyarya.