Isura 24

1 Yoasi atangira gutegeka, amaz'imyak'irindw'avutse, amar'imyaka mirongwine i Yerusalemu ari ku ngoma; nyina yitwaga Zibia w'i Beeri sheba. 2 Yoasi akor'ibishimwa n'Uwiteka mu minsi y'umutambyi Yehoyada yose. 3 Yehoyada amushyingir'abagore babiri, abyar'abana b'abahungu n'ab'abakobga. 4 Hanyuma y'ibyo Yoasi ashaka gusan'inzu y'Uwiteka. 5 Aterany' abatamyi n'Abalewi, arababgir'ati: Nimugende mujye mu midugudu y'i Buyuda, musonzoranye mu Bisiraeli bos' impiya zisanish'inzu y'Imana yanyu, uk'umwak'utashye, mubigire vuba, ari kw Abalewi ntibagira vuba. 6 Bukey'umwami atumira Yehoyada w'umutambyi mukuru, aramubaz'ati: N'ikicyakubujije gutegek'Abalewi gukoresh'Abayuda n'ab'i Yerusalemu ikoro rya tegetsw'iteraniro ry'Abisiraeli, kub'ikoro ry'ihema ry'ibihanya? 7 Kukw abahungu ba Atalia, wa mugore mubi, bari barangij'inzu y'Imana, n'ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y'Uwiteka bakabiha Baali. 8 Nuk'umwami ategeka ko babaz'isanduku bakayishyira hanze ku rugi rw'inzu y'Uwiteka. 9 Babyamamaz'i Buyuda hose n'i Yerusalemu ngo bazan'ikoro ry'Uwiteka Mose umugaragu w'Imana yategets'Abisiraeli, ubgo bari mu butayu. 10 Abatware bose n'abantu bose baranezerwa, barabizana, babiroha mur'iyo sanduku kugez'aho barangirije. 11 Iy'Abalewi bazanag'isanduku mu nz'umwami yagiragamw inama, bagasanga harimw impiya nyinshi, umwanditsi w'umwami n'umutware w'umutambyi mukuru bakaranguza, bakayenda bakayisubiz'ahantu hayo. Uko ni ko bagenzag' uko bukeye, bagaterany'impiya nyinshi cyane. 12 Umwami na Yehoyada bakazih' abakorag' umurimo w'inzu y'Uwiteka; na bo bakazigurir'abubatsi n'ababaji, ngo basan' inzu y'Uwiteka , bakagurira n'abacuzi b'ibyuma n'ab'imiringa ngo basan' inzu y'Uwiteka. 13 Nukw abakozi barakora,umurimo barawutunganya rwose, bahagarik'inzu y'Imana, bayisubuz'uko yar'iri, barayikomeza. 14 Bayujuje, bazan'impiya zisagutse bazishyir'imbere y'Umwami na Yehoyada, bazikoramw ibintu byo munzu y'Uwiteka, ibintu bikoreshwa n'ibyo gutambiramo n'indosho n'ibintu by'izahabu n'ifeza. Maze bakajya batamb'ibitadasiba, iminsi yose Yehoyada ashyize kera. 15 Ariko Yehoyada ashyize kera, agera mu zazabukuru, arapfa; ubgo yapfaga yar'amaz'imyak'ijana na mirongwitat'avutse. 16 Bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi hamwe n'abami, kuko yakoz'ibyiza mu Bisiraeli no ku Mana no ku nzu ye. 17 Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by'Abayuda biraza biramy'umwami, Umwami arabunvira. 18 Barek'inzu y'Uwiteka Imana ya basekuruza, bakorer'ibishushanyo. Umujiny'uza mu Bayuda n'i Yerusalemu kub'icyo gicumuro cyabo. 19 Nyamar'Imana ibohererez'abahanuzi bo kubagaragu k'Uwiteka, bakajya babahamy'ibyaha; ariko bo ntibabiteger'amatwi. 20 Umwuka w'Imana azakuri Zekaria mwene Yehoyada w'umutambyi; ahagarara haruguru y'abantu, arababgir'ati: Uku ni kw Imana ivuze; n'iki gituma mucumur'amategeko y'Uwiteka, bikabavuza kubon'umugisha? Ariko rero mwarets'Uwiteka, nawe ni cyo cyamuteye kubareka. 21 Baramugambanira bamuterer'amabuye mu rugo rw'inzu y'Uwiteka kubg'Itegeko ry'umwami. 22 Uko ni k'Umwami Yoasi atazirikan'Ineza Yehoyada se wa Zekaria yamugiriye, akamwicir'umwana. Ubgo yapfaga aravug'ati: Uwiteka abirebe, abyiture. 23 Nuk'uwo mwak'ushize, ingabo z'Abasiria zirazamuka ziramutera, ziz'i Bayuda n'i Yerusalemu, zirimbur'ibikomangoma by'abantu byose, zibimaraho mu bantu, zohererez'Umwami w'i Damasiko iminyago babanyaze yose. 24 Kand'ingabo z'Abasiria zaj'ar'igitero gike; Uwiteka azigabiz'ingabo Z'Abayuda nyinshi cyane, kukw Abayuda bari barimuy'Uwiteka Imana ya Basekuruza. Nukw Abasiria basohoz'ijambo kuri Yoasi. 25 Bamuvuyeho, kandi bari basiz'arwaye cyne, abagaragu be bgite baramugambanira kubg'amaraso ya mwene Yehoyada w'Umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye, ratanga; bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, ariko ntibamuhamba mu bituro by'abami. 26 Kand'aba nibo bamugambaniye; Zabadi mwene Shimeati w'Umwomonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuriti w'Umumoabukazi. 27 Kand'iby'abahungu be n'imibur'ikomeye bamuburiraga, n'ibyo kongera kubak'inzu y'Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanur'ibyo mu gitabo cy'abami? maz'umuhungu we Amasiya yim'ingoma ye.