Isura 23

1 Mu mwaka wakarindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n'abatware batwar'amagana, Azaria mwene Yehohamu na Ishimaeli mwene Yehohanani na Azaria mwene Obedi na Maaseya mwene Adaya na Elishafati mwene Zikuri. 2 Maze bagend'igihugu cy'i Buyuda baterany' Abalewi babakurana mu midugudu y'i Buyuda yose n'abatware b'amazu ya basekuruza b'Abisiraeli, baz'i Yerusalemu. 3 Nukw itereniro ryose risezeranira n'umwami isezerano mu nzu y'Imana Yehoyada arababgir'ati: Dor'umwana w'umwami azima nkuk'Uwiteka Yvuze ku rubyar rwa Dawidi. 4 Uko muzagenza n'uku; abazaza kw isabato gufat'igihe umugabane wanyu wa gatatu w'abatamyi n'Abalewi bazab'abakumirizi. 5 Undi mugabane wa gatatu bazarind'inzu y'umwami; n'undi mugabane wa gatatu bazaba kw irembo ry'urufatiro; na rubanda rwose ruzaba mu bikari by'inzu y'Uwiteka. 6 Ariko ntihazagir'uwinjira mu nzu y'Uwiteka kerets'abatambyi n'abo mu Balewi bafash'igihe, abo ni bo bazinjira kuko bejejwe; arikw abantu bose bazitonder'itegeko ry'Uwiteka. 7 Kand'Abalewi bazakikiz'umwami impande zose, umuntu wes' afit'intwaro zo kurwanisha mu ntoke; uzinjira mur'iyo nzu wes'azicwe; mujye mushagar'umwami ukw asohotse n'uko jinjiye. 8 Nukw Abalewi n'Abayuda bose babigenz'uko Yehoyada w'umutambyi yabitegetse byose; baragenda , umuntu wes'ijyan'abantu be bo gufat'igihe kw isabato hamwe n'abagicyuye kw isabato; kuko Yehayada w'umutambyi atasezerey'abanyagihe. 9 Maze Yehayada w'umutambyi ah'abatware b'amagana amacumu n'ingabo ntoya n'inini, byar'iby'umwami Dawidi bikaba mu nzu y'Imana. 10 Nukw ashyirahw abantu bose, umuntu wes' afit'intwaro ye yo kurwanisha mu ntoke, uhereye ku ruhande rw'iburyo rw'inzu, ukageza ku rw'ibumoso rwayo bugufi bg'icyotero n'inzu, ah'umwami yar'ari, bamukikij'impande zose. 11 Maze basohor'umwana w'umwami, bamwambik'ikamba ry'ubgami, bamuha n'umuhamya, bamugir'umwami; Yehoyada n'abahungu be bamusukahw amavuta, baravuga bati: Umwami aragahoraho. 12 Atalia yumvis' urusaka rw'abantu birukanka kandi bahimbaz'umwami, asang'abantu mu nzu y'Uwiteka. 13 Yitegereje, abon'umwami ahagaze ku nkingi y'umwami mu muryango n'abatware n'abavuz'amakondera begerey'umwami, n'abaririmbyi na bo bacurang'ibintu bivuga, bater'irindirimbo z'ishimwe. Nukw Atalia ashishimur'imyambaro ye, avuz'indur'ati: ubugome ubugome 14 Yehayada w'umutambyi asohor'abatware batwar'amagana bashyiriweho gutwar'ingabo zose, arababgir'ati: Nimumusohore mumucishe muri gahunda y'ingabo; kand'umukurikira wese mumwish'intoka; kuk'umutamyi yar'avuz' ati: Ntimumwicire mu nzu y'Uwiteka. 15 Nuko baramubererekara; anyura mw itembo ry'amafarashi ryo mw ihururu ry'urugo rw'u mwami; bamwicirayo. 16 Maze Yehoyada asezeran'isezerano ubge n'abantu bose n'umwami, ngo bab'abantu b'Uwiteka. 17 Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Baali, barayisenya; ibyotero bye n'ibishushanyo bye bara bimenagura rwose; Matani umutambyi na Baali bamwicir'imbere y'ibyotero. 18 Maze Yehoyada asubiz'abatambyi b'Abalewi mu butware bg'inzu y'Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y'Uwiteka gutambir'Uwiteka ibitambo byoswa nkuko byanditswe mu mategeko ya Mose; babitamban'umunezzero n'indirimbo nkuko Dawidi yabitunganijye. 19 Kand'ashyir'abakumirizi kw irembo ry'urugo rw'inzu y'Uwiteka, kugira ngo hatagir'umunt'uhumanye winjira. 20 Ajyan'abatware batwar'amagana n'abanya cyubahiro n'abatware b'abantu n'abantu bose bo mu gihugu, basohor'umwami mu nzu y'Uwiteka, baramumanukana; banyura mw irembo ryo haruguru ku nzu y'umwami, baherako bamushyira ku ntebe y'ubgami. 21 Nukw abantu bose bo mu gihugu baranezerwa; umurw'uratuza; uko ni ko bicishije Atalia inkota.