Isura 22

1 Abaturage b'i Yerusalemu bimik'Ahazia umwana we w'umuhererezi, ab'umwami mu cyimbo cye kuko bakuru be bose bari barishwe n'umutwe w'ingabo zazanye n'Abarabu mu rugerero. Nukw Ahazia mwene Yehoramu umwami w'Abayuda arima. 2 Kand' Ahazia yatangiye gutegeka, amaz'imyaka mirongwine n'umw'avutse; amar'umwak'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma; nyina yitwaga Atalia umukobga wa Omuri. 3 Na w'agendan'ingeso nk'iz'ab'inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugirag'inama yo gukor'aibi. 4 Akor'ibyangwa n'Uwiteka nkukw ab'inzu ya Ahabu bakaaraga; kukw ari bo bamugirag'inama zo kumurimbura, se amaze gupfa. 5 Nukw akurikiz'inama zabo, atabarana na Yoramu mwene Ahabu umwami w'Abisiraeli, batera Hazaeli umwami w'i Siria i Ramoti galeadi. Abasiria bakomeratsa Yoramu uruguma. 6 Yoramu asubir'i Yezereli ajya kwiyomoz'inguma bari bamukomerekerej' i Rama, ubgo yarwanaga na Hazaeli umwami w'i Siria, Bukeye Ahazia mwene Yeharamu umwami w'Abayuda amanurwa no gusura Yoramu mwene Ahabu i Yezereli kuko yar'arwaye. 7 Kandi kurimbura kwa Ahazia kwaturutse ku Mana, kuko yagiye kwa Yoramu; agezeyo, atabarana na Yoramu, batera Yehuuw'Uwiteka yimikishirij'amavuta kumarahw inzu ya Ahabu. 8 Ubgo Yehu yasohozag'iteka ku nzu ya Ahabu, asang'ibikomangoma by'Abayuda n'abana b'abahungu ba bene se wa Ahazia bamukorera, arabica. 9 Maz'ashaka Ahazia, baramufata,[ ubgo yari yihish' i samaria ], bamushyira Yehu, baramwica, baramuhamba, kuko bavugaga bati; Ni mwene Yehoshafati washakishag'Uwiteka umutima we wose. Nukw inzu ya Ahazia ntiyagir'imbaraga zo gukomez'ubgami. 10 Bukeye Atalia nyina wa Ahazia abonye k'umwana w'apfuye, arahaguruk'arimbur'urubyaro rwose rw'umwami w'inzu y'Abayuda. 11 Ariko Yehoshafati umukobga w'umwami yiba Yoasi mwene Ahazia, amukura mu bana b'umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n'umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeati umukobga w'umwami Yehoramu, muka Yehoyada w'umuhisha Atalia, ntiyamubona ngw amwice. 12 Abana na bo imyak'itandatu ahishwe mu nzu y'Imana. Kandi Atalia ni we wari ku ngoma mur'icyo gihugu.