Isura 20

2 Maze haz'abantu babgira Yehoshafati bati: Haj'ingabo nyinshi ziguteye, zituruts' i Siria hakurya y'inyanja; kandi dore, bagez'i Hasasoni tamari [ ni ho Enigedi ]. 3 Yehoshafati aratinya, yihata gushak'Uwiteka, atagek'Abayuda bose kwiyiriz'ubusa. 4 Abayuda bose baraterana ngo basab'Uiteka kubatabara; baturuka mu midugudu y'i Buyuda yose bazanywe no gushak'Uwiteka. 5 Yehoshafati ahagarara mw iteraniro ry'Abayuda n'ab'i Yerusalemu, yari mu nzu y'Uwiteka imbere y'urugo rushya; 6 Araseng' ati: Uwiteka Mana ya basogokuruza bacu, esesi wowe Mana yo mw ijuru, kandi si wow' utegek'abami bose b'abanyamahanga? Mukuboko kwawe harimw ububasha n'imabaraga, bituma nta wagutang'imbere. 7 Mana yacu, si wowe wirukany'abaturage bari mu r'iki gihugu imbere y'ubgoko bgawe bg'Abisiraeli, ukagish'urubyaro rw'ishuti yawe Aburahamu, ngo kib'icyab'iteka ryose? 8 Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemw izina ryaw'ubuturo, bagasenga bati: 9 Ni tugerwaho n'ibyago, ar'inkota cyangw'igihano cyangwa mugigandetse n'inzara, tuzajya duhagarar'imbere y'iyi nzu, n'imbere yawe [ kukw izina ryawe riri mur'iyi nzu ] tuguta kambire uko tuzaba tubabaye, naw uzumv'utabare. 10 Nuko none, dor'Abamoni n'Abamoabu n'abo ku musozi Seiri, abo wabujij'Abisiraeli ko babatera, ubgo bavaga mu gihugu cy'Egiputa, ahubgo bakanyura hirya ntibabarimbure; 11 Dor' uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura. 12 Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? kuko nta mbaraga dufite zarwany'izo ngabo nyinshi ziduteye; kandi tubuz'uko twagira; ariko ni wowe duhanz' amaso. 13 Nukw Abayuda bose bahagarar'imbere y'Uwiteka, bari kumwe n'abana babo batoya n'abagore babo n'abana babo bakuru. 14 Maz' umwuka w'Uwiteka aza kuri Yahazieli mwene Zekaria , mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Matania w'Umulewi, wo muri bene Asafu, aho yar'ari hagati mw itaraniro. 15 Aravug' ati: Nimwumve, yemwe Bayuda mwese; namwe butarage b'i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati: Uku ni k'Uwiteka avuze: Mwitinya, akandi mwe gukurw'umutima n'izo ngabo nyinshi, kuk'urugamb'atar'urwanyu, ahubgo n'urw'Imana. 16 Ejo muza manuke mubatere; dore barazamuk'ahaterera hajy'i Sise, muzabasang' ahw ikibaya giherera mu butayu bg'i Yerueli. 17 Mur'iyo ntambara nti muzagomba kurwana, muzahagarare mwirem'inteko gusa, mwereber'agakiz' Uwiteka azabaha, yemwe Bayuda, n'ab'i Yerusalemu. Mwitinya, kandi mwe kwiheba; ejo muzabatere, kuk'Uwiteka ari kumwe namwe. 18 Maze Yehoshafati yubik'amaso hasi; Aba Yuda bose n'ab'i Yerusalemu bikubita has'imbere y'Uwiteka, baramuramya. 19 Abalewi bo muri bene Kohati n'abo mu Bakora bahagurutswa no guhimbaz'Uwiteka Imana y'Isiraeli n'ijwi rirenga cyane. 20 Bukeye bgaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bg'i Tekoa; bagisohoka Yehoshafati arahagarar'aravug'ati: Nimunyumve, yemwe Bayuda,namw'abatuy'i Yerusalemu, mwizer'Uwiteka Imana yanyu, mubone gukomezwa; mwizere n'abahanuzi bayo, mubone kugubga neza. 21 Nukw amaze kujy'inama n'abantu, ashyirahw abo kuririmbir'Uwiteka, bagahimbaz'ubgiza bgo gukiranuka kwe barangaj'imbere y'ingabo, bavuga bati: Nimuhimbaz'Uwiteka, kukw imbabazi za zihorahw iteka ryose. 22 Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyirahw abo gucir'igico Abamoabu n'abo ku musozi Seiri bari batey' i Buyuda; baraneshwa. 23 Kukw Abamoni n'Abamoabu bahagurukijwe no guter'abaturage bo ku musozi Seiri ngo babice babarimbure rwose; nuko bamaze gutsemb'ab'i Seiri, baherako barahindukana, bararimburana. 24 Hanyum' Abayuda bageze ku munara w'abarinzi wo mu butayu, basang'ingabo zose zabay'imiramb'irambaraye hasi, ari nta n'umwe wacitse kw icumu. 25 Maze Yehoshafati n'ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangan'iby'ubutunzi bginshi n'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi, bicuj'ubgabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara; bamar'imins'itatu bakinyag'iminyago kuko yari myinshi. 26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cy'i Beraka; bahashimir'Uwiteka; ni cyo cyatumy'aho hantu hahimbg'ikibaya cy'i Beraka na n'ubu. 27 Abayuda n'abi Yerusalemu baherako basubiray'uko banganaga, Yehoshafati abagiy'imbere, basubir'i Yerusalemu banezerewe, kuk'Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y'ababisha babo. 28 Baz'i Yerusalemu bafite nebelu n'inanga n'amakondera, bajya ku nzu y'Uwiteka. 29 Igitinyiro cy'Imana kiba ku bami bose bo mur'ibyo bihugu, ubgo bumvaga k'Uwiteka yarwanij'ababisha b'Abisiraeli. 30 Nukw igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kukw Imana ye yamuhay'ihumur'impande zose. 31 Yehoshafati ategek'i Buyuda yatangiye gutegeka amz'imyaka mirongwitatu n'itan'avutse; amarimyaka makumyabiri n'itan' i Yerusalemu ari ku ngoma; kandi nyina yitwaga Azuba umukobga wa Shiluhi. 32 Yagendanag'ingeso nziza se Asa ntateshuke, agakor'ibishimw'imbere y'Uwiteka. 33 Icyakor'ingoro ntizakuweho; kandi n'abantu bari batarakomez'imitima yabo ku Mana ya Basekuruza. 34 Arikw indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy'abami b'Abisiraeli. 35 Hanyuma y'ibyo Yehoshafati umwami w'Abayuda yiyunga n'Ahazia umwami w'Abisiraeli, wagirag'ingeso mbi cyane. 36 Afatanya na we kubaz'inkuge zo kujy'i Tarushishi; bazibarizaga Ezioni geberi. 37 Maze Eliezeri mwene Dodavahu w'i Maresha ahanurira Yehoshafati, aravug' ati: kuko wiyunze na Ahazia, Uwiteka atsemby'ibyo wabaje. nukw izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujy'i Tarushishi.