Isura 19

1 Mukeye Yehoshafati umwami wa Bayuda atabaruk'amahoro, asubir'iwe i Yerusalemu. 2 Yehu mwene Hanania bamenya arasohoka ajya kumusanganira, aramubaz'ati: hari naho watabay'amanyabyaha, ugakunda bag'Uwiteka? icyo nicyo nigutumy'Uwiteka ukurakarira. 3 Iy'akora hariho ibyiza bikuboneka ho, kuko wakuy'ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mitima gushak'Imana. 4 Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu; bukeye arongera arasohoka, arambagira mubantu be, aher'i Beeri-sheba ageza mu gihugu cy'imisozi cy'Efuraimu abagarura k'Uwiteka Imana ya basekuruza. 5 Ashyir'abacamanza mu gihugu, bakwir'imidugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike, imidugudu yose umw'umwe. 6 Abo bacamanza barabategek'ati: murameny'ibyo mugiye gukora; kuko atar'abandu umucirir'iminza, ahubwo n'Uwiteka; kandi niw'uri kumwe namwe muc'imanza. 7 Ariko mujye mubah'Uwiteka, mwirinde mubyo mukora; kuk'Uwitek'Imana yacu ndagukiranirwa, cyangwa kw'ita kucyubahiro cy'umuntu, cyangwa guhongerwa. 8 Kandi Yerusalemu niho Yehoshafati yashije bamwe b'Abalewi n'abatmbyi n'abatware b'amazu y'abasekuruza b'Abisiraeli ngo banjye bacimanza z'iby'Uwiteka, bakiranur'abantu mubyo bapfa. Nuko basubir'i Yerusalemu. 9 Umwami arabihanangiriz'ati: Muzaze mugenza mutyo, mw'ubash'Uwiteka, mwiringirwa, mufit'Umutim'utunganye. 10 Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo n'ibabazanir'imanze zose z'ubwicanyi cyangwa z'imyitegeko cangw'amategeko cangw'ibyategetswe angw'amateka, nuko mujye mubahugura, ngo batagibwaho nurubanza kuk'Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu; mujye mugenza mutyo nimuzagibwaho n'urubanza. 11 Kandi dore, Amaria umutambyi mukuru niwe uzabatwara muby'Uwiteka byose; na Zebadia mwene Ishimaeli, umutware w'umuryango wa Yuda, ni w'uzabatwara mu by'ubwami byose; kand'Abalewi bazab'atware muri mwe. Mushir'amanga,mukore;Uwiteka abane n'ukiranuka.