Isura 18

1 Yehoshafati yar'atunze cyane, afite icyubahiro gikomeye; bukey'aba bamwana wa Ahabu. 2 Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samaria kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n'abantu bari kumwe na we inka n'intama nyinsi cyane; aramushukashuka ngo batabarn'i Ramoti galeadi. 3 Ahabu umwami w'Abisiraeli abaza Yehoshafati umwami w'Abayuda ati: mbese ntitwatabaran'i Ramoti Galeidi? Aramuzubiza ati: nd'umunt'umwe nawe; ingabo zanjye n'ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana arongera mur'iyo ntambara. 4 Yehoshafati arongera abwira umwami w'Abisiraeli ati: ndakwinginze; ubu banz'ugish'ijambo ry'Uwiteka Imana. 5 Nuko umwami w'Abisiraeli aterany'abahanuzi, abagabo maganane, arababaz'ati: dutabar'i Ramoti Galeadi, cangwa se ndorere? Baramusubiza bati: Zamuka kuko Uwiteka azahagabiz'umwami. 6 Ariko Yehoshafati arabaza ati: mbese nta undi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze? 7 Umwami w'Abisiraeli asubiza Yehoshafati ngo: hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z'Uwiteka. Ariko ndamwanga, kuko atampanurir'ibyiza keretse ibibi bisa; uwo Mikaya mwene Imula. Yehoshofati aravuga ati: Mwami, wivuge utyo. 8 Nuko umwami w'Abisiraeli ahamagar'umutware aramubwira ati: ihute uzane Mikaya mwene Imula. 9 Kandi umwami w'Abisiraeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami bari mu muharuro ku karubanda i Samaria, abahanuzi bose bahanurirag'imbere yabo. 10 Zedekia mwene Kenaana yicurishiriz'amahembe y'ibyuma, aravug'ati: uku ni k'Uwiteka yavuz'ati: aya mahembe uzayakurikish'abisiraeli kugez'ahu bazashirira. 11 Nabandi bahanuzi bose bahanura batyo, bati: nzamuter'i Ramoti-galeadi, uragirisha; kuk'Uwiteka azahagabiz'umwami. 12 Maz'intumwa yari yagiye guhamara Mikaya, iramubwir'iti: ndor'abahanuzi bahujy'amagambo bahanurir'umwami ibyiza. 13 Mikaya aravuga ati: ndahiye Uwiteka ihoraho, icy'Imana yanjye iri buvuge, nicyo nzavuga. 14 Nuko ageze ku mwami, umwami ara mubaz'ati: Mikaya, dutabar'i Ramoti-galiadi cyangwa se ndorere? ara musubiz'ati: ngaho nimuzamuke, murabon'ishya; kuko bazagabizwa maboko yanyu. 15 Umwami aramubwir'ati: nakurahije kangahe kutazambwir'ijambo na rimwe kerets'ukuri mw'izina rw'Uwiteka? 16 Aramusubiz'ati: nabony'Abisiraeli bose batataniye kumisozi mire mire, nk'intama zitafit'umungeri. Uwiteka niko kuvug'ati: bariya ni ntehe zitagira se buja; nibasubire yo, umuntu wese atah'iwe mahoro. 17 Umwami w'Abisiraeli abwira Yehoshafati ati: sinakubwiye ko atampanurir'ibyiza kerets'ibibi. 18 Mikaya aravuga ati: noneho nimumv'ijambo rw'Uwiteka. Nabony'Uwiteka yicaye kundebe ye, ingabo zo mwijuru zose zimihagaze iburyo n'ibumoso. 19 Uwiteka aravug'ati: nid'uzashukashuka Ahabu umwami w'Isiraeli gw'azamuk'i Romati-galiadi ngwa gweyo. Umwe avug'ibye, undi bye. 20 Hanyuma haz'umwuka ahagarar'imbere y'Uwiteka, aravug'ati: nijy'uzamushukashuka. Uwiteka aramubaz'ati: uzamushukashuk'ute? 21 Aramusubiz'ati nzagende mpinduk'umuka w'ibinyoma mu kanwa kabahanuzi be bose. Uwiteka aravug'ati: nukuzamushukashuka, kand'uza bishobora; gend'ugir'utyo. 22 Nuko rero, dor'Uwiteka ashyiz'umwuka w'ibinyoma mu kanywa kabahanuzi bawe bose; kandi Uwiteka akuvuze hw'ibyago. 23 Maze Zedekia mwene Kenaana, yigira hafi, akubita Mikaya urushyi, aramubaz'ati: uwo mwuka w'Uwiteka anyuze he, ava muri njye, azakuvugana nawe? 24 Mikaya aramusubiz'ati uzabimeny'umunsi uzacumita mu mwunjiro w'inzu, w'ihisha. 25 Maz'umwami w'Isiraeli aravug'ati: nimuzane Mikaya, mumushire Amoni umutware w'umurwa na Yohashi umwami; 26 Muti: umwami avuze ngo iki kigabo mukishire munzu y'imbohe, mukigaburir'ibyokurya byagahimano n'amazi y'agahimano kugezaho nzatabarukir'amahoro. 27 Mikaya aravug'ati: nuramuk'utambuts'amahoro, Uwiteka azab'atavugiye muri njye; kand'aravug'ati: murumve, namwe bantu mwese. 28 Bukeye umwami w'Abisiraeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda barazamuka bater'i Ramoti-galeadi. 29 Umwami w'Abisiraeli abwira Yehoshafati ati: ngiye kwiyoberanya, njye kurugamba; ariko wewo ambur'imyambaro yawe y'ubwami. Nuko umwami w'Abisiraeli ariyoberanya; bajya kurugamba. 30 Kand'ubw'umwami w'i Siria yari yarategetse abatware ba magare ye ati: ndimurwany'aboroheje cangw'abakomeye, kerets'umwami w'Abisiraeli wenyine. 31 Nuko abatware bamagare barabutswe Yohoshafati baravuga bati: Nguriy'umwami w'Abisiraeli. Nicyo cyatumye bakeberezaho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka; Uwiteka aramutabara, Imana ibitera kumuvaho. 32 Abatware b'amagare babonye kw'atar'umwami w'Abisiraeli barakimirana barorera kumukurikira. 33 Nuk'umuntu mwe, afor'umuheto we apfa kurasa, ahamw'umwami w'Abisiraeli mw'ihuriro ry'imyambaro ye y'ibyuma; umwami ni ko kubwir'umwerekeza w'igare rye ati: kurur'urukoba duhindukire, unkure mungabo kuko ngomeretse cyane. 34 Kur'uwo munsi intambara iriyongeranya; umwami yihanganira mw'igare rye, ahangana n'Abasiriya ageza n'imugoroba; maze izuba rigiye kurenga, aratanga.