Tito 2

1 Ariko weho, wigishe ibihwanye ni inyigisho ziboneye. 2 Bwira ubakambwe ngo babe ibyitegererezo, abiyubaha, aboroshe, abera mu kwizera, urukundo no kwihangana. 3 No kubera ibyo, bwira (gambira), abagore bakurire ngo bagendere mu mibereho iboneye. Bagomba kwirinda amanjwa. Ntabwo bagomba kugumya kugnwa inzoga. 4 Ariko bigishe ibiboneye kugira ngo bararike abagore bakiri batoya ngo babe nkabo , 5 babatere umwete wo gukunda abagabo n' abana babo, kugira ngo bagire ubwenge, bifate neza, bachunge ubuzu bwabo neza, no kumvira abagabo babo kugira ngo Ijambo ry' Imana ridatukwa 6 Kandi wigishe abasore kugira ibitekerezo biboneye, 7 uboneke buri musi nk' urugero ruboneye mu bikorwa, ubahe inyisho z' ukuri, zikwiriye ijambo ry'ukuri kandi ridashobora kwamaganwa. 8 Babwire amagambo akwiriye kandi ago badashobora kurwanya kugira ngo umwanzi amware kandi babure ikibi batugambaho 9 Abagaragu bubahe abatware babo muri byose, bababere beza, batabagisha impaka, batagira ico babiba, 10 ahubwo babonereye mu kuri kugira ngo bahe icubahiro inyigisho z' Imana Umukiza wacu. 12 Ubuntu bw'Imana, isoko y'agakiza ku bantu bose bwaragaraye 11 kandi butwigisha kureka ibibi, kudashukwa n'ibyiza by' iyi si, kandi kugira ngo tubeho kino gihe dufite ubwenge, ukuri no kutiyanduza, 13 dufite ibyiringiro bishimishije, turindiriye igaragazwa ry' Ubwiza by'Imana Nkuru na Yesu Kristo, Umukiza wacu 14 Yesu yaratwitangiye kugira ngo aturihire ibeyi ry' ibyaha byacu byose no kuduhindura ubwo bwe, abo yiyejereje kandi abashiremo umwete mu bikorwa biboneye. 15 Gamba, bashiremo umwete, kosora ukoresheje ubushobozi bwose. Ntihagire ukunnyega.