Tito 3

15 Abo turi hamwe bose baragutasha, tasha abadukunda bose mu kwizera. Ubuntu bw' Imana bubane namwe mwese. 1 Ubibutse kwitondera amategeko, no kwichisha bugufi imbere y' abategetsi; kububaha no kuba tayari gukora imirimo iboneye. 2 Mutavuma umuntu numwe, mwirinda impaka, mugwa neza no kwichisha bugufi imbere ya abantu. 3 Kuko natwe twari turi abatumva, abatubaha, abayobye, twayoborwaga n' ibibonereye umubiri. Tukaba no mu bibi. Twari abo kwangwa no kwangana. 4 Ariko, igihe ububonere bw' Imana Umunguzi wacu na urukundo rwayo ku bantu byasohoye, 5 yadikijije bitavuye ku mirimo y' ukuri twakoze, ahubwo byatewe n' imbabazi mu mubatizo wo kwiyunuza kubwo guhindurwa mushasha n' Umwuka Uboneye. 6 Imana Itunyanyagizaho Umwuka Uboneye kubwa Yesu Kristo Umukiza wacu. 7 Kugira ngo tubonezwe n'ubuntu, tube mu byiringiro nka abaragwa bu buzima buhoraho. 8 Iri jambo ni ry'ukuri. Ndashaka ko uhamya ibi bintu, kugira ngo abizeye Imana bagire ubwira bwo gukora imirimo myiza. Ibi bintu ni byiza kandi bifitiye abantu akamaro. 9 Ariko wirinde impaka z' ubupfapfa, ibisekuruza n'intonganya zirekeye amategeko. 10 Ni ibintu batagira umumaro. Wirinde umuntu utandukanya bandi umaze kumwiyama. 11 Umenye ko umuntu wese wavuye mu nzira iboneye agakameza ibibi yiciriye urubanza. 12 Nimara kukohererea Artmasi cangwa Tikiko uzagire vuba unsange i Nikapolisi kuko ariho nzarangiriza igihe c' imbeho. 13 Ugire unyoherereze Zenasi umuhanga mu mategeko hamwe na Apolo bazane ibikenewe byose. 14 Abacu bagomba kwiga gukora imirimo iboneye kugira ngo bave mu ubukene, kandi bashobore kwera imbuto ziboneye. 15 Abo turi hamwe bose baragutasha, tasha abadukunda bose mu kwizera. Ubunmtu bw' Imana bubane namwe mwese.