Tito 1

1 Paulo, umukozi w'Imana ni intumwa ya Yesu Krisito ; nemerewe kwizeza abarobanuwe n'Imana no kubamenyesha ukuri kujanye no gutungana, 2 bishingiye ku ibyiringiro by'ubugingo bwitika, byasezeraninjwe n'Imana itabesha guhera mu ibihe bya kera. 3 Kandi ya garagaje ijambo rye mugihe caryo, kubwo kubwuriza mbiherewe uburenganzira kubwo itegeko ry 'Imana umukiza wacu. 4 Kuri weho Tito, umwana wanje byukuri ,tuhujije kwizera . Ubuntu,imbabazi,n'amahoro bivuye ku Imana data n'umukiza wacu Yesu Krisito bibane namwe. 5 Nagusize muri Krete kugira ngo urangize ibyasigaye bidakozwe no gushiraho abazehe b'amakanisa mu migi hose nkuko nabigutegetse . 6 Umuzehe w'ikanisa agomba kuba atariho umugayo, umugabo utunze umugore umwe, ufite abana bizera ,bataregwa kuba abagome no kutumvira. 7 Ni ngombwa ko umuzehe w'ikanisa nk' umucunzi w'imali y'Imana kuba atariho umugayo, atarakaraga vuba, udakundaga inzoga, udahubuka kandi ntakunde inyungu mbi, ntabe uwo kwikubira. 8 Agomba kuba uwokwakira abashitsi, aga kunda ibyiza, akagira imbabazi, ugamba ukuri, intungane, no kumenya kwifata(kwigenzura). 9 Agomba gukunda cane ijambo ry'ukuri nguko ryigishijwe kugira ngo ashobore kugarura abapinzani bataye inyigisho nziza. 10 Mukuri mu ikanisa harimo abatubahaga, cane cane muri babandi bakaswe. Bakoresha amagambo gatagira akamaro. Bahemukira abantu kandi baka bayobora mu inzira mbi. 11 Bagomba guhagarikwa. Bateranyaga imiryango bigisha ibidakwiriye bashaka inyungu ziteye isoni. 12 Umwe muribo ,umugabo w'umunyabushishozi aragamba ngo : abanya Krete bahora ari ababeshi, babi kandi n'inyamaswa zikaze,n'aboro. 13 Ubu buhamya nubwo ukuri. Niyo mpanvu ugomba kubamagirira kugira ngo bakomere m'ukwizera kwabo. 14 Ntute umwanya gwawe kumigani y'A bayuda n'amategeko y'abantu bavuye mu nyigisho z'ukuri. 15 Kubantu batunganye, byose biratungana ariko nta kintu ca tungana mu bantu banduye n'abatizera, kuko intekerezo n'imitima yabo yanduye. 16 Bagambaga ko baz'Imana ariko bagakora ibitandukanye nibyo bagamba. Nabo kwangwa uruhenu, n'abahakanyi kandi ntibashobora gukora iciza habe na kimwe.